Abasirikare bayobowe na Colonel Michael Randrianirina batangaje ko kuri uyu wa 14 Ukwakira 2025 bakuye Perezida Andry Rajoelina ku butegetsi, nyuma y’aho Inteko Ishinga Amategeko itoye umwanzuro wo kumweguza.
Inteko yatoye umwanzuro wo kweguza Perezida Rajoelina nyuma y’aho atangaje ko yayisheshe mu rwego rwo gusubiza igihugu ku murongo no kugira ngo yongerere imbaraga demokarasi muri Madagascar, ati “Abaturage bagomba kongera gutegwa amatwi. Cira urubyiruko inzira.”
Col Randrianirina umaze iminsi yifatanya n’abaturage mu myigaragambyo yatangarije mu ku ngoro y’ibiro by’Umukuru w’Igihugu ko we na bagenzi be basheshe Sena n’urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga.
Yagize ati “Uyu munsi turafata ubutegetsi kandi turasesa Sena n’Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga. Tuzareka Umutwe w’Abadepite ukomeze imirimo.”
Uyu musirikare ukorera mu mutwe kabuhariwe wa CAPSAT yasobanuye ko muri ibi bihe by’inzibacyuho, inama y’abasirikare, abapolisi n’abajandarume ari yo izaba iyobora igihugu, ariko ko n’abasivili bashobora gushyirwa mu bajyanama.
Ati “Tuzashyiraho komite igizwe n’abofisiye bo mu gisirikare, jandarumori na Polisi y’igihugu. Birashoboka ko izajyamo abajyanama b’abasivili bakuru. Ni komite izakora imirimo ya Perezidansi. Nyuma y’iminsi mike, tuzashyiraho guverinoma ya gisivili.”
Imyigaragambyo yo muri Madagascar yatangijwe n’urubyiruko rwiganjemo abanyeshuri tariki ya 25 Nzeri 2025. Basabaga ubuyobozi bw’igihugu kugeza amazi meza ku baturage n’umuriro w’amashanyarazi, gukemura ibibazo byugarije urwego rw’ubuzima no guca ibyaha bya ruswa bikomeje kumunga igihugu.
Ubwo batangiraga kwigaragambya, bohererejwe abasirikare n’abapolisi kugira ngo babakumire. Bakoresheje imbaraga z’umurengera, bica abaturage 22, abandi benshi barakomereka.
Abigaragambya barakajwe n’urugomo bakorewe n’abashinzwe umutekano, batangira gusaba Perezida Rajoelina kwegura, ariko arabyanga, ategeka ko ibikorwa byo kubakumira bikomeza.
Tariki ya 11 Ukwakira, abasirikare bo muri CAPSAT batangaje ko batazongera kubahiriza amabwiriza bahabwa yo guhangana n’abigaragambya, bafata umwanzuro wo kujya kwifatanya na bo mu myigaragambyo bakoreraga mu mbuga ngari ya ‘Place du 13-Mai’ muri Antananarivo.
Ku munsi CAPSAT yinjiye mu myigaragambyo, byavuzwe ko Perezida Rajoelina yahunze umurwa wa Antananarivo, yerekeza ahantu hatazwi. Muri icyo gihe, yakomeje kwamagana icyifuzo gisaba ko yava ku butegetsi, ahubwo akomeza gusezeranya abaturage ko azakemura ibibazo bafite bwangu.Tariki ya 13 Ukwakira, indege y’igisirikare cy’u Bufaransa yavanye Perezida Rajoelina ku kirwa cya Sainte-Marie muri Madagascar, imukomezanya mu Birwa bya Maurice mbere yo kwerekeza aho bikekwa ko ari i Dubai




