Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yanenze ifoto ye yakoreshejwe n’ikinyamakuru Time Magazine, ku nkuru igaragaza uruhare yagize mu guhagarika imirwano muri Gaza.
Ni inkuru yasohotse muri iki kinyamakuru ku wa 13 Ukwakira 2025, aho yavugaga ko ari intsinzi ikomeye kuri Trump wahagaritse imirwano muri Gaza.
Icyo gihe ifoto nyamukuru yashyizweho yerekanaga Trump atagaragara neza mu maso, muri make atagaragara nk’umuntu ukomeye.
Nyuma y’uko iyo nkuru isohotse, Trump yahise ajya ku rubuga rwe rwa Truth Social, agaragaza ko inkuru yari nziza cyane, gusa ikibazo kimwe yari ifite ari ifoto ye bakoresheje.
Ati “Bankuriyeho umusatsi ahubwo ku mutwe banshyiraho ikintu kimeze nk’ikamba ariko ritoya cyane. Ni ishyano koko!”
Trump yakunze kunenga bikomeye imikorere y’iki kinyamakuru, agishinja ko gitambutsa inkuru zinenga imitegekere ye.
Ku wa 13 Ukwakira 2025, ni bwo yamasezerano o guhagarika imirwano hagati ya Israel na Hamas yashyizweho umukono Misiri, bigizweho uruhare na Perezida Donald Trump.
Ni intambara yatangiye ku wa 7 Ukwakira 2023, ubwo Hamas yagabaga ibitero mu Majyepfo ya Israel, ihitana abantu 1200.


