Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umutwe witwaje intwaro uba mu ihuriro Wazalendo rishyigikiwe n’ubutegetsi bw’iki gihugu, byarasaniye mu ntara ya Maniema ku wa 14 Ukwakira 2025.
Iyi mirwano yabereye mu mudugudu wa Nyanga wo muri santere ya Punia iherereye muri teritwari ya Punia. Abaturage bihishe mu nzu zabo mu gihe kirenga isaha kubera ubwoba.
Umuyobozi wa teritwari ya Punia, Ndarabu Abedi, yatangaje ko umutwe wa Wazalendo warasanye n’ingabo za Leta uyoborwa n’uwiyise Colonel Serpent.
Ati “FARDC na Wazalendo bikunze guhanganira muri Punia. Uyu munsi, ibintu byabaye bibi, ni bwo imirwan yatangiye ku manywa.”
Ndarabu yasobanuye ko mu kwezi gushize, nabwo abarwanyi ba Wazalendo bahanganiye n’ingabo za RDC muri Punia, hapfa benshi. Icyo gihe bapfaga bariyeri aba barwanyi bashyizeho.
Muri Kanama 2024, abarwanyi bo mu mutwe wa Wazalendo bayobowe na Amani Useni Josué wiyise Saddam, bahanganiye n’ingabo za RDC mu mujyi wa Kindu, hapfa abantu icyenda.


