Davido uri mu rugendo rw’ibitaramo by’uruhererekane bizenguruka Isi aho ari kumvisha abakunzi be album ye nshya yise ‘5Ive’, azataramira abakunzi be b’i Kigali mu Ukuboza 2025.
Amakuru IGIHE yabonye ni uko Davido azataramira mu Rwanda mu gitaramo kizabera muri BK Arena ku wa 5 Ukuboza 2025.
Cyateguwe na Intore Entertainment ya Bruce Intore usanzwe ategura ibitaramo bitandukanye. Ntabwo abahanzi bo mu Rwanda bazahuriramo baramenyekana.
Iki gitaramo kizabanzirizwa na ‘listening party’ y’iyi album nshya ya Davido, izabera La Noche Kigali ku wa 17 Ukwakira 2025, guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa mbili. Aha abantu bazitabira bagomba kuba bafite ‘invitation’.
Davido agiye gutaramira i Kigali mu ruhererekane rw’ibitaramo amazemo iminsi byo kumenyekanisha album ye ‘5Ive’, yatangiye ku wa 11 Nyakanga 2025 mu Mujyi wa Los Angeles muri Amerika.
Uretse uyu mujyi, yatangiriyemo muri Amerika yanahakoreye ibindi mu yindi mijyi ndetse azaza mu Rwanda avuye mu wa Atlanta aho azaba yakoreye igitaramo ku wa 20 Ugushyingo 2025.
Iyi album Davido ateganya kumurikira i Kigali yasohotse ku wa 18 Mata 2025. igaragaraho abahanzi nka Chris Brown, Omah Lay, Shensea, Tay C, Dadju n’abandi benshi.
Ni album ya gatanu uyu muhanzi asohoye nyuma ya “Oma Baba Olowo” yasohotse mu 2012, “A Good Time” yasohotse mu 2019, “A Better Time” yasohotse mu 2020 na “Timeless” yasohotse mu 2023.
Ni ku nshuro ya kane Davido agiye gutaramira mu Rwanda aho ubwa mbere yahataramiye mu 2014 mu gitaramo cyari icyo ‘Kwibohora ku nshuro ya 20’.
Bwa kabiri yahagarutse mu 2018 ubwo yari ari mu rugendo rw’ibitaramo yari yise ‘30 Billion Africa Tour 2018’.
Icyo gihe yafatanyije n’abahanzi barimo Buravan, Charly na Nina ndetse na Riderman.
Davido aheruka gukorera igitaramo i Kigali mu 2023 mu Iserukiramuco rya Giants of Africa Festival ryabereye muri BK Arena guhera tariki 13 – 19 Kanama 2023.



