Friday, November 21, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGATrump yavuze ko Hamas izarambika intwaro ku neza cyangwa ku nabi

Trump yavuze ko Hamas izarambika intwaro ku neza cyangwa ku nabi

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko umutwe witwaje intwaro wa Hamas ukorera mu Ntara ya Gaza muri Palestine, uzarambika intwaro ku neza cyangwa ku nabi.

 

Trump yateguye umushinga yiteze ko uzafasha Intara ya Gaza kubona amahoro arambye no kugera ku iterambere ry’ubukungu rirambye, kandi ntizongere kuba isoko y’umutekano muke wa Israel.

Uyu mushinga ukubiyemo ingingo 20 ugaragaza ko kugira ngo ibyo bishoboke, Israel izakura ingabo zayo muri Gaza, abarwanyi ba Hamas barambike intwaro, iyi ntara yoherezwemo ingabo z’amahanga zizayirindira umutekano.

Icyiciro cya mbere cy’uyu mushinga cyari uguhagarika imirwano, ingabo za Israel zigasubira inyuma gato no guhererekanya imfungwa n’imbohe. Cyubahirijwe tariki ya 12 Ukwakira nk’uko byari byarateganyijwe.

Tariki ya 12 Ukwakira, Trump yagaragaje ko Hamas itagiye guhita isenyuka, kuko izagira uruhare rw’igihe gito mu kugarura ituze muri Gaza. Ubu butumwa bwatumye benshi bibaza niba ibyo bitazatuma uyu mutwe wisuganya, imirwano igasubukurwa.

Ku wa 13 Ukwakira, abanyamakuru babwiye Trump ko abarwanyi ba Hamas bagaragaye mu bice byavuyemo ingabo za Israel, barasa abaturage umunani bakekaho gukorana na zo.

Bamubajije niba nyuma y’iyi myitwarire, agishyigikiye ko abarwanyi ba Hamas bakomeza kugira uruhare mu “kugarura ituze” muri Gaza, asubiza ko bagomba kurambika intwaro, babyanga, babikunda, ariko ko bizatwara igihe.

Yagize ati “Nibatarambika intwaro, tuzazibambura kandi bizakorwa byihuse kandi birashoboka ko bizanakoranwa imbaraga. Ariko bazarambika intwaro, muranyumva?”Trump yasobanuye ko impamvu abarwanyi ba Hamas bagaragara mu bice ingabo za Israel zavuyemo, ari uko babwiye Amerika ko bashaka kugira uruhare mu gukemura ibibazo, na yo irabemerera.

Abarwanyi ba Hamas bari kugenzura ibice ingabo za Israel zavuyemo

 

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments