Kuva tariki ya 11 Ukwakira 2025, muri Madagascar hari umusirikare uri kuvugwa cyane nyuma yo gutungura bagenzi be bakorera mu yindi mitwe y’ingabo, agatangaza ko we n’abo ayoboye bagiye gushyigikira abaturage bari mu myigaragambyo.
Uyu musirikare, Colonel Micheal Randrianirina, yatangaje ko abasirikare be batazongera kuba ingaruzwamuheto z’ubutegetsi bwa Andry Rajoelina bwari bumaze iminsi bubifashisha mu guhohotera abaturage bigaragambya.
Imyigaragambyo yo muri Madagascar yatangijwe n’urubyiruko rwiganjemo abanyeshuri tariki ya 25 Nzeri. Basabaga Rajoelina kubagezaho amazi meza, amashanyarazi, gukemura ibibazo byugarije urwego rw’ubuzima no guca ruswa.
Col Randrianirina yagize ati “Twahindutse ingaruzwamuheto. Twemeye kubaha, dushyira mu bikorwa amabwiriza nubwo atari yemewe n’amategeko, aho kurinda abaturage. Ibi ni byo byabaye mu ijoro rya tariki ya 25 no ku manywa yo ku ya 26 Nzeri. Kandi urugomo rurakomeje: guhohotera abanyeshuri bari bari gusaba uburenganzira bwabo.”
Ku wa 14 Ukwakira, uyu musirikare na bagenzi be bagaragaye ku biro by’Umukuru w’Igihugu nyuma y’umunsi umwe bitangajwe ko Rajoelina yahunze Madagascar, atwawe mu ndege y’ingabo z’u Bufaransa, atangaza ko bakuyeho ubutegetsi.
Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga rya Madagascar ku wa 14 Ukwakira rwatangaje ko mu rwego rwo kuziba icyuho cy’ubutegetsi, Col Randrianirina ari we ugiye kuba ayobora iki gihugu, nk’umuyobozi w’inama y’umutekano.
Ni muntu ki?
Col Randrianirina ntiyari azwi cyane muri Madagascar kuko yari mu basirikare bo hagati, cyane ko iki gihugu gifite abofisiye barenga 30 bari ku rwego rwa Général barangajwe imbere n’Umugaba Mukuru, Démosthène Pikulas.
Gusa guhera ku wa 14 Ukwakira, Col Randrianirina ni we ufite ijambo rikomeye nyuma y’aho Gen Pikulas, Gen Nonos Mbina Namelison n’abandi bofisiye bakuru bamwiyunzeho, bakemera kumugaragira.
Uyu musirikare w’imyaka 51 yabaye umuyobozi wa Batayo yitwa Tulear y’ingabo zirwanira ku butaka zikorera mu ntara ya Atsimo Andrefana, aba Guverineri w’Intara ya Androy kuva mu 2016 kugeza mu 2018.
Nyuma yaho, Col Randianirina yagizwe umuyobozi w’umutwe w’ingabo zidasanzwe za Madagascar uzwi nka CAPSAT (Corps d’Administration des Personnels et des services Administratifs et Techniques).
CAPSAT ifite inshingano yo kugenzura abasirikare, gutanga ubufasha bujyanye n’imiyoborere yabo, ubw’ibikoresho na serivisi tekiniki. Ni umutwe utinyitse cyane muri Madagascar kuko ni wo washyigikiye imyigaragambyo yafashije Rajoelina kujya ku butegetsi mu 2009.
Kuva mu Ugushyingo 2023 kugeza muri Gashyantare 2024, Col yafungiwe muri gereza ya Tsihafay iri mu majyepfo y’umujyi wa Antananarivo, ashinjwa gushishikariza abasirikare kwigumura kugira ngo bakure Rajoelina ku butegetsi.
Urukiko rwamuhamije icyaha cyo guhungabanya umutekano w’igihugu, rumukatira igifungo cy’umwaka gisubitse, asubira mu nshingano nyuma.
Ubwo Col Randrianirina yatangazaga ko yakuyeho ubutegetsi bwa Rajoelina, yemeje ko Gen Pikulas azakomeza kuba Umugaba Mukuru w’ingabo za Madagascar.Mu gihe hatarajyaho ubutegetsi bwa gisivili, inama y’umutekano igizwe n’abasirikare, abapolisi n’abajandarume ni yo iraba ikiyobora by’agateganyo.






