Friday, November 21, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGAKabila n’abamushyigikiye bashinze ihuriro rishya

Kabila n’abamushyigikiye bashinze ihuriro rishya

Joseph Kabila wayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abamushyigikiye, kuri uyu wa 15 Ukwakira 2025 bashinze ihuriro rishya rifite intego yo gukemura ibibazo byugarije iki gihugu.

 

Iri huriro ryitwa ‘Mouvement Sauvons la RDC’ ryashingiwe i Nairobi muri Kenya nyuma y’inama y’iminsi ibiri yahuzaga abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa RDC. Kabila yatorewe kuba Perezida waryo.

Abanyamuryango b’iri huriro basabye ko habaho ibiganiro by’ukuri kandi bidaheza bihuza Abanye-Congo kugira ngo bakemure ibibazo byabo, bamagana igitekerezo cya Perezida Félix Tshisekedi cyo kuganira n’abamushyigikiye gusa.

Bagaragaje ko bashyigikiye umushinga w’amahoro wateguwe n’abashumba bakuru bo muri Kiliziya Gatolika n’Itorero Angilikani, uhamagarira ubutegetsi bwa RDC kuganira n’abantu bose barimo n’abafashe intwaro.

Tariki ya 30 Nzeri, Urukiko Rukuru rwa gisirikare rwakatiye Kabila igihano cy’urupfu nyuma yo kwemeza ko ari we muyobozi w’ihuriro AFC/M23. Abanyamuryango b’iri huriro bamaganye uyu mwanzuro, bagaragaza ku udashingiye ku kuri.

Muri Gicurasi, Kabila yatangaje ko ashaka gutanga umusanzu mu gukemura ibibazo bibangamiye RDC, atanga ibisubizo 12 byatuma iki gihugu kigira amahoro, kigatera imbere, kikabana neza n’abaturanyi.

Mu bisubizo Kabila yatanze harimo guhagarika ubutegetsi bw’igitugu, kwirukana imitwe yitwaje intwaro y’abanyamahanga, gusenya imitwe yose y’Abanye-Congo, ibiganiro by’Abanye-Congo bose n’ibiganiro n’ibihugu byo mu karere.

Abanyamuryango b’iri huriro rishya bafashe umwanzuro wo gushyigikira ibi bisubizo no gutanga umusanzu wabo kugira ngo bizashyirwe mu bikorwa.

Yamaze iminsi ibiri ibera i Nairobi muri Kenya

 

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments