Umudepite wo mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’i Burayi, Daniel Freund, yatanze ikirego muri polisi yo mu Budage arega Minisitiri w’Intebe wa Hongrie, Viktor Orban, amushinja kumuneka akoresheje ikoranabuhanga aho ashobora kumva ibyo avuga.
Ku wa 15 Ukwakira 2025, nibwo Freund wo mu ishyaka riharanira kurengera ibidukikije mu Budage, yanditse kuri X avuga ko mu 2024 yahuye n’ibitero by’ikoranabuhanga biturutse muri Hongrie.
Ati “Hongrie ni cyo gihugu cyonyine gishobora gukora ibikorwa nk’ibi bitumvikana kandi rwose mu gihe iperereza ryakwemeza ko byakozwe n’ubutegetsi bwa Hongrie ibyo bizahita bifatwa nko kwibasira Inteko Ishinga Amategeko ya EU aho kuba njyewe gusa.”
Iki kirego uyu mugabo yagitanze afatanyije n’umuryango utegamiye kuri Leta y’u Budage uharanira uburenganzira bwa muntu (GFF), aho basabye ubushinjacyaha bwo mu mujyi wa Krefeld, abashinzwe gukurikirana ibyaha by’ikoranabuhanga bo mu duce twa Cologne na Dusseldorf two mu Budage gutangira gukora iperereza kuri Orban hamwe n’undi muntu utaramenyakana na we avuga ko yagize uruhare muri ibi bitero by’ikoranabuhanga yagabweho.


