Friday, November 21, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGANyuma yo kuganira amasaha abiri kuri telefone, Trump na Putin bemeranyije kuzahurira...

Nyuma yo kuganira amasaha abiri kuri telefone, Trump na Putin bemeranyije kuzahurira i Budapest

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko yagiranye ikiganiro cyiza kuri telefone na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, cyamaze amasaha abiri, avuga ko bemeranyije kuzahurira vuba i Budapest muri Hongrie, kugira ngo bagirane ibiganiro biganisha ku guhagarika intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine.

 

Trump yabitangarije ku rubuga rwe rwa Truth Social, aho yavuze ko nyuma y’ibyo biganiro abajyanama bakuru babo bombi, barimo Marco Rubio, bazahura mu cyumweru gitaha, mbere y’uko aba bakuru b’ibihugu bahurira i Budapest, nubwo atatangaje igihe bizabera.

Yagize ati “Perezida Putin nanjye tuzahurira ahantu twemeranyijwe, ari ho i Budapest muri Hongrie, turebe uburyo twashyira iherezo kuri iyi ntambara irambiranye, hagati y’u Burusiya na Ukraine…Ndizera ko hari intambwe ikomeye yatewe bivuye kuri iki kiganiro kuri telefone.”

Yongeyeho ko ibyo yaganiriye na Putin kuri telefone, azabiganiraho na Perezida wa Ukraine nibahura ejo mu biro bye, Oval.

Intumwa yihariye ya Putin, Kirill Dmitriev, yavuze ko ibiganiro byabaye hagati ya Trump na Putin byari byiza kandi byatanze umusaruro, yongeraho ko ibigiye gukurikiraho na byo bisobanutse.

Yongeyeho ko u Bwongereza n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi bigerageza gutambamira inzira y’amahoro, ariko ko ibiganiro n’amahoro n’ubufatanye bw’u Burusiya na Amerika, bizakomeza gusagamba.

Nyuma yo kumva iyi nkuru ko aba bakuru b’ibihugu bateganya guhurira i Budapest, Minisitiri w’Intebe wa Hongrie, Viktor Orbán, yavuze ko biteguye kubakira.

Ati “Inama iteganyijwe hagati ya Perezida wa Amerika n’uw’u Burusiya, ni inkuru nziza ku bakunda amahoro ku Isi yose…Turiteguye.”

Putin na Trump bazaba bahuye ku nshuro ya kabiri kuva intambara y’u Burusiya na Ukraine yatangira, nyuma y’uko bahuriye muri Alaska, ku wa 15 Kanama 2025.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments