Friday, November 21, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGAKivu y’Amajyepfo: Imitwe ya Wazalendo yarasanye, bamwe bahasiga ubuzima

Kivu y’Amajyepfo: Imitwe ya Wazalendo yarasanye, bamwe bahasiga ubuzima

Imitwe ya Wazalendo ishyigikiwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yahanganiye muri teritwari ya Uvira na Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, bamwe bahasiga ubuzima.

 

Ku wa 16 Ukwakira 2025, umutwe uyoborwa n’uwiyita ‘Général Nyerere’ wahanganiye n’uwa ‘Général Makanaki’ mu gace ka Biriba kari muri gurupoma ya Runingu iherereye muri Uvira, hakomereka batatu.

Undi mutwe uyoborwa n’uwitwa Kiyaye n’uwa Kangadadi yahanganiye muri gurupoma ya Luvungi-Itara, na bwo muri Uvira, hapfa umwe nk’uko sosiyete sivili ikorera muri iyi teritwari yabisobanuye.

Ku wa 16 Ukwakira, muri gurupoma ya Kikonde iherereye muri teritwari ya Fizi habereye imirwano yahanganishije ibice bibiri by’umutwe wa Mai Mai Biloze Bishambuke, hapfa umwe mu barwanyi bakuru.

Umwe mu bagize sosiyete sivile ikorera muri Fizi yatangaje ko urupfu rw’uyu mwofisiye wa Wazalendo rwaciye igikuba muri Kikonde, bituma abaturage bahagarika imirimo, baguma mu ngo.

Ati “Komanda yahise apfa, igikuba kiracika. Byatumye ibikorwa byose bihagarara, abaturage bahitamo kuguma mu ngo.”

Mu gace ka Mutambala gaherereye muri gurupoma ya Basimukuma Sud, na ho muri Fizi, habayeho guhangana kw’imitwe ya Wazalendo, hapfa umukobwa na nyina uri mu kigero cy’imyaka 50.

Umuyobozi wa sosiyete sivili ikorera muri Uvira na Fizi, Mafikiri Mashimango, yatangaje ko umutekano wo mu bice byo mu kibaya cya Ruzizi ukomeje guhungabanywa n’amakimbirane ya Wazalendo, asaba ubuyobozi bwa Leta gutegura inama ikemura iki kibazo.

Ari “Ubuyobozi bw’intara nibutegure inama idasanzwe ya Wazalendo bakorera mu kibaya cya Ruzizi kugira ngo buhuze ibikorwa byabo, bukumire ibindi bibazo.”

Ku ruhande rwa Uvira, umuyobozi wungirije w’iyi teritwari, Kifaru Kibonge Decky, yatangaje ko ku wa 16 Ukwakira habaye inama y’umutekano, yafatiwemo ingamba zo gukemura iki kibazo.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments