Mukuru wa Raila Amolo Odinga akaba n’Umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko ya Kenya, Oburu Ng’ong’a Oginga, yatangaje ko yashatse umugore wa kabiri kugira ngo ajye amushima ahamubabaza, anamukorere massage.
Iri jambo yarivugiye muri Nyayo Stadium kuri uyu wa 17 Ukwakira 2025, ubwo Abanya-Kenya bari mu muhango wo gusezera kuri Raila wapfuye ku wa 15 Ukwakira, azize uburwayi.
Mu rwenya rwinshi rwatembagaje abari muri iyi sitade, Oburu yavuze ko adashobora kuva ahavugirwa ijambo ataberetse abagore be bombi kuko arebye nabi, bashobora kurakara, bakamwiriza ubusa.
Senateri Oburu w’imyaka 82 y’amavuko, yabanje kwereka Abanya-Kenya umugore we wa mbere, Dr. Anne Ayo Oburu, amufata ukuboko bw’iburyo, amuvuga imyato, aboneraho gusobanura impamvu yamushakiyeho undi mugore.
Ati “Ku myaka yanjye, sinshaka ko anshima, sinshaka ko ankorera massage, bityo rero nazanye uwamufasha, Judith Oburu.”
Ubwo Dr. Anne na Judith bamusangaga aho yavugiraga ijambo, abari bateraniye muri iyi sitade bavugije induru, bigaragara ko bishimiraga ubutumwa yabahaga.Senateri Oburu ni umwe mu banyapolitiki bakunzwe muri Kenya, cyane cyane mu Karere ka Siaya ahagarariye mu Nteko. Nyuma y’urupfu rwa Raila, ni we Perezida w’agateganyo w’ishyaka ODM.



