Friday, November 21, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGAKinshasa: Abasirikare bambitse ubusa umugore ku karubanda bafunzwe

Kinshasa: Abasirikare bambitse ubusa umugore ku karubanda bafunzwe

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Jacquemain Shabani Lukoo, yatangaje ko abasirikare bagaragaye mu ruhame bambika ubusa umugore witwa Honorine Porche Masamba Mukuna bafunzwe.

 

Tariki ya 16 Ukwakira 2025, abajura bari bitwaje intwaro bateye ishami rya Rawbank i Kinshasa. Abapolisi n’abasirikare bagiye gutabara, bashobora kwinjira bigoranye kuko babanje kurasana n’aba bajura bafashe bugwate abakozi n’abakiliya bari bayirimo.

Bitunguranye, abasirikare bagaragaye basohokana umugore bamwambitse ubusa, bamuhondagura, bamusunikira mu modoka ya Jeep. Byaje kumenyekana ko uyu ari Mukuna kandi ko ari umwe mu baketsweho kuba abajura bateye iyi banki.

Minisitiri Shabani yatangaje ko abasirikare bambitse ubusa uyu mugore basanzwe bakorera mu ntara ya gisirikare ya 14 ibarizwamo ibice birimo Kinshasa, ati “Bafunzwe, bategereje urubanza. Komanda wa batayo yabo yahagaritswe.”Hari amakuru avuga ko aba basirikare bashobora kuba barasambanyije uyu mugore ku ngufu ubwo bamugezaga aho bamufungiye. Inzego za Leta zasabwe gukora iperereza ryimbitse kugira ngo ukundi kuri kumenyekane.

Uyu mugore yambitswe ubusa ubwo yakurwaga mu ishami rya Rawbank i Kinshasa

 

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments