Amb. Fatuma Ndangiza uri mu badepite bahagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Iburasirazuba, EALA, yavuze ko gahunda yo gushyiraho ifaranga rimwe muri ibyo bihugu yagiye idindizwa n’ubushake n’ubwumvikane buke ku bihugu binyamuryango.
Kuva mu 2013, EAC yashyizeho itsinda rigomba gukora inyigo yo kugaragaza uko ibihugu binyamuryango byashyiraho ifaranga rimwe rihuriweho ryajya ryifashishwa mu bikorwa by’ubucuruzi no guhererekanya amafaranga.
Ni ukuvuga ko byagombaga kujyana no gushyiraho Banki ya EAC, nk’uko habaho Banki Nkuru y’Igihugu.
Iyo banki y’akarere ni yo yari guhabwa inshingano zo kugenzura politiki y’ifaranga mu Karere n’izindi zirimo kubika amafaranga ya za banki z’ibihugu binyamuryango.
Raporo yakozwe n’iryo tsinda yagaragaje imiterere y’iryo faranga nyuma haza no gukorwa ubukangurambaga ku ikoreshwa ryaryo mu baturage batuye Akarere, kugeza ubwo ibihugu byari byemeje ko mu 2024, iryo faranga ryagombaga kuzaba ryatangiye gukoreshwa.
Kugeza ubu ntiriratangira gukoreshwa, icyakora Amb. Fatuma Ndangiza yagaragaje ko hatowe itegeko ryemerera ikoreshwa ry’ifaranga rimwe muri EAC nyuma y’imyaka irindwi ritaremezwa.
EALA yemeje ko hagomba kujyaho urwego rw’ibarurishamibare ruzafasha kugira ngo ibihugu bigere kuri iryo faranga rimwe, itegeko ryari rimaze imyaka irindwi ritegereje kwemezwa.
Ati “Hari irindi tegeko twatoye rirebana no gukurikirana iyubahirizwa ry’ibipimo nkenerwa mu gutuma habaho ifaranga rimwe. Kuba twaratoye ayo mategeko abiri, dukeka ko iyo nkingi y’uyu muryango yo gushyiraho ifaranga rimwe, izagerwaho mu mwaka wa 2031.”
Amb Fatuma yavuze ko ishyirwa mu bikorwa by’ibyemezo n’imyanzuro ifashwe rigenda biguru ntege ari na byo byatumye gahunda y’ifaranga rimwe itagerwaho.
Ati “Ibihugu byari byarihaye ko mu 2024 byaba byageze kuri iryo faranga ariko kubera kutagira ibyo bumvikanaho bimwe na bimwe, nubwo twari tuzi ko ari inkingi ikomeye…n’amategeko twatoye, yavuye mu bihugu byarumvikanye akaza mu nteko akaba ari twe tuyajyaho impaka ariko nureba nk’iri tegeko rishyiraho urwego rw’ibarurishamibare ryashyizweho mu 2018 none ritowe ubu ngubu kubera akantu gato gusa u Burundi bwasabaga ko kahinduka.”
Yakomeje agaragaza ko ari uburenganzira bw’ibihugu kugaragaza ibyo bibona bitanoze ariko bikwiye gukora byubahirije amategeko y’uyu muryango, avuga ko bitagomba kurenza iminsi 90.
Yashimangiye ko muri EAC hajemo ibintu byinshi byo kutumvikana bigenda bikoma mu nkokora imishinga migari irimo n’uwo gushyiraho ifaranga rimwe.
Ati “Muri EAC hajemo kutumvikana n’inzira ndende, bidindiza kugera ku bintu bikomeye kubera ko igihugu kimwe gishobora kuvuga ngo aha hari ingingo itabashimishije.”
“Nta n’icyo bitwaye gishobora kuvuga ko kibona bitakinogeye ariko kuba bitihuta, habaho ikintu cyo kuvuga ngo igihe kiratakara, dukoreshe neza igihe, kuko dukorera umuturage wa EAC biragenda bikadindiza imikorere y’uwo muryango.”
Mu bindi bidindiza imikorere y’uwo muryango ni uko usanga hari ibihugu bitishyura neza imisanzu ya byo. U Rwanda, Uganda, Kenya na Tanzania ni byo bihugu byishyura neza.
Yanakomoje ku bihugu birimo Sudani y’Epfo na RDC bitubahiriza neza amahame agenga umuryango wa EAC.
Yavuze ko hanavuguruwe itegeko rirebana n’ibijyanye na za gasutamo mu muryango wa EAC rizafasha gukuraho inzitizi za hato na hato zakomaga mu nkokora ibihugu binyamuryango.
Yagaragaje ko hagiye kwigwa uburyo muri EAC hashyirwaho itegeko rigamije kubungabunga ibidukikije harwanywa ikoreshwa ry’amasashi.


