Thursday, February 5, 2026
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePOLITIKEDonald Trump ahanuye indege ya Irani ubwo yageragezaga kwegera ubwato Bwa America.

Donald Trump ahanuye indege ya Irani ubwo yageragezaga kwegera ubwato Bwa America.

Umuvugizi w’igisirikare cy’Amerika yavuze ko indege nto y’intambara itajyamo umupilote (drone) ya Irani yahanuwe ku wa kabiri ubwo “yegeraga ishishikaye” ubwato bunini bw’intambara bw’Amerika bwikorera indege z’intambara, mu nyanja y’Abarabu.

Kapiteni (Capt) Tim Hawkins, umuvugizi w’ibiro bikuru by’ingabo z’Amerika, yavuze ko indege y’intambara yo mu bwoko bwa F-35C, yahagurukiye ku bwato bw’intambara bwa USS Abraham Lincoln, yahanuye iyo ‘drone’ “mu buryo bwo kwirwanaho”, mu rwego rwo kurinda ubwo bwato hamwe n’abasirikare babukoreraho.

Ubwo bwato bwari buri mu ntera igera kuri kilometero hafi 800 uvuye ku nkombe y’inyanja ku ruhande rwa Irani, ubwo iyo ‘drone’ yabusatiraga mu “mugambi udasobanutse”.

Nta bikoresho by’Amerika byangiritse ndetse nta basirikare bahagiriye ikibazo.

Bibaye mu gihe Amerika ikomeje kurunda abasirikare n’ibikoresho muri ako karere, mu gihe kandi ubushyamirane buri hejuru hagati ya Washington na Tehran.

Nta cyo Tehran yatangaje kuri ibyo byabaye ku wa kabiri.

Perezida w’Amerika Donald Trump yakangishije gukora igikorwa cya gisirikare muri Irani niba itemeye kujya mu biganiro bigamije kugera ku masezerano yo kugabanya gahunda yayo ya nikleyeri.

Mbere, yari yavuze ko bishoboka ko Amerika yagira icyo ikora ku ihashya rya Irani ry’imyigaragambyo yiciwemo abantu yo kwamagana leta.

Nyuma y’ihanurwa ry’iyo ‘drone’ ya Irani, Karoline Leavitt, umuvugizi w’ibiro bya Perezida w’Amerika, yabwiye televiziyo Fox News ko ibiganiro hagati y’Amerika na Irani bigiteganyijwe kuba muri iki cyumweru.

Yavuze ko Trump “aracyashishikajwe buri gihe no gushyira imbere dipolomasi mbere na mbere”, ariko Leavitt yongeyeho ko Trump “afite amahitamo anyuranye ari ku meza, kandi ayo arimo no gukoresha imbaraga za gisirikare”.

Mbere, umutegetsi w’ikirenga wa Irani Ayatollah Ali Khamenei yaburiye ko igitero icyo ari cyo cyose cyagabwa ku gihugu cye, cyateza “intambara mu karere”.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments