Umuhungu wa Muammar Gaddafi wayoboye Libya imyaka 42 kugeza mu 2011, Saif al-Islam Gaddafi, yiciwe muri iki gihugu cy’Abarabu.
Al Jazeera yatangaje ko Saif al-Islam Gaddafi, yishwe ku wa 3 Gashyantare 2026. Yaguye mu Mujyi wa Zintan uherereye mu burengerazuba bwa Libya, aho yari amaze imyaka hafi 10 aba.
Urupfu rw’uyu mugabo w’imyaka 53 rwemejwe na Abdullah Othman, usanzwe ari umwe mu bajyanama be mu bya politiki.
Icyishe uyu mugabo ntikiramenyekana nubwo bikekwa ko ashobora kuba yarashwe.
Khaled al-Mishri wigeze kuyobora Inama Nkuru y’Igihugu, urwego rwashyizweho nyuma y’impinduramatwara yo mu 2011 yasize Muammar Gaddafi yishwe, yasabye ko hakorwa iperereza ritomoye ku cyishe uyu mugabo.
Saif al-Islam Gaddafi nta mwanya yigeze agira mu buyobozi bwa Libya, icyakora bivugwa ko ku ngoma ya se yari nimero ya kabiri mu bafataga ibyemezo muri Libya kuva mu 2000 kugeza mu 2011 ubwo se yicwaga.
Saif al-Islam Gaddafi yigeze gutabwa muri yombi afungirwa mu Mujyi wa Zintan mu 2011 ubwo yageragezaga guhunga nyuma y’uko abataravugaga rumwe n’ubutegetsi bwa se bafataga Umujyi wa Tripoli.
Nyuma yaje kurekurwa ku mbabazi mu 2017.




