Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePOLITIKEFatshi azemera ibyo u Rwanda ruzamusaba?

Fatshi azemera ibyo u Rwanda ruzamusaba?

Mu nama y’abakuru b’ibihugu bya EAC yo ku wa gatandatu u Rwanda ruzasaba ko intambara ihagarara, ko Leta ya RDC yemera kuganira na M23, ko impamvu zituma M23 irwana zishakirwa umuti wa burundu.

Ni uko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda yabibwiye France24. Umunyamakuru yabanje kumubwira ati ‘Raporo za Loni zinyuranye zemeza ko ingabo zibarirwa hagati ya 3000 na 4000 ziri ku butaka bwa RDC, kuki ziriyo?’ Minisitiri aramusubiza ati ‘Izo raporo nta gihe tutaziteye utwatsi.’ Ati ‘Impamvu ituma M23 irwana turazumva kuko irwana ku baturage b’Abanyekongo bo mu bwoko bw’abatutsi batotezwa, bahezwa, batsembwa kubera uko bavutse, bagirwaho ingaruka n’imbwirwaruhame z’urwango.

Hanyuma rero twe nk’u Rwanda twashyizeho ubwirinzi budukingira ibitero bigamije guhungabanya umutekano wacu, dore ko byahamijwe n’ibimenyetso byavumbuwe ubwo Goma yafatwaga.” Umunyamakuru ati ‘Ibyo byo gutsemba bazizwa uko bavutse ni ibyawe.’ Ni byo Minisitiri Nduhungirehe asorezaho avuga ko atari ibye, ko byanditse, ko hari ubwicanyi bwakorewe Abanyekongo b’Abatutsi mu maso y’ingabo z’amahanga ziri muri RDC.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments