Gasana François alias Dusabe Frank woherejwe mu Rwanda na Norvège kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yari yarakatiwe n’Inkiko Gacaca igihano cy’igifungo cy’imyaka 19 nyuma yo kumuhamya ibyaha bya Jenoside.
Uyu mugabo yavutse mu 1972, avukira mu Kagali ka Gitabage, Umurenge wa Ndaro mu Karere ka Ngororero mu yahoze ari komini Kivumu ari naho ibyaha yabikoreye.
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari mu Karere ka Ngororero akaba yari n’umunyeshuri muri Ishuri Ryisumbuye rya Save.
Gasana yafatiwe mu Mujyi wa Oslo mu Ukwakira 2022, nyuma y’iperereza ishami rya Polisi ya Norvège rishinzwe Ubugenzacyaha (Kripos) ryari rimaze igihe kinini rimukoraho.
Yoherejwe mu Rwanda kuri uyu wa 8 Kanama 2025.
Umuryango uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA, watangaje ko wishimiye kuba Gasana yoherejwe mu gihugu yakoreyemo ibyaha n’ubwo we yagerageje gushaka ko atacyoherezwamo.
Mu kiganiro kigufi na IGIHE, Perezida wa IBUKA, Dr. Gakwenzire Philbert, yagaragaje ko ari intambwe ishimishije itewe mu rugendo rwo guhabwa ubutabera ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Gasana yakoreye ibyaha.
Ati “Turashimira akazi ubutabera bw’u Rwanda bwakoze, kuko byose bihera ku Rwanda ni rwo ruba rwagaragaje ko hari umuntu runaka uri mu gihugu iki ni iki akekwaho ibyaha. Ku rundi ruhande tugashimira Norvège kuba yarakiriye ubusabe bw’igihugu cyacu kandi ikanabushyiramo imbaraga.”
Dr. Gakwenzire yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi, Gasana yayigizemo uruhare cyane ko yari urubyiruko aho yari mu myaka ya nyuma y’amashuri yisumbuye.
Yagaragaje ko uruhare rwe rwanagaragajwe mu Nkiko Gacaca aho mu 2007 dosiye ye yaburanishijwe agahanishwa igihano cyo gufungwa imyaka 19 nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside.
Ati “Yakoreye ibyaha ahitwa i Ndaro ubu ni mu Karere ka Ngororero, mu gihe cya Jenoside hari muri komini Kivumu, perefegitura ya Kibuye. Mu 2007 Urukiko Gacaca rwa Nyange rwaramuburanishije ruranamukatira igihano cy’imyaka 19.”
Nubwo yari yarakatiwe ariko itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha riteganya ko uwakatiwe n’Inkiko Gacaca atari mu gihugu yemerewe gusaba gusubirishamo urubanza mu nkiko zibifitiye ububasha iyo ageze mu gihugu. Iyo yizanye ku bushake bwe, akurikiranwa adafunze kugeza hafashwe icyemezo.
Gusubirishamo urubanza bishobora kugira ingaruka nziza ku wahamijwe icyaha zirimo kuba yagabanyirizwa ibihano, kugirwa umwere mu gihe nta bimenyetso bigaragara cyangwa bikamugiraho ingaruka mbi nko kuba ibihano byakwiyongera mu gihe Ubushinjacyaha bwabona ibindi bimenyetso bimushinja.
Kuki yarwanyije koherezwa mu Rwanda?
Muri Nzeri 2023, Urukiko rwa Oslo rwanzuye ko Gasana yoherezwa mu Rwanda, gusa aza kujurira. Muri Mata 2024, urukiko rw’ubujurire narwo rushimangira ko yoherezwa.
Yongeye kujurira mu Rukiko rw’Ikirenga, muri Kamena 2024 na rwo rwemeza ko yoherezwa mu Rwanda, icyemezo cyashimangiwe na Minisiteri y’Ubutabera muri Gashyantare 2025 ndetse n’Inama y’Abaminisitiri.
Dr. Gakwenzire yavuze ko kuba yarajuriraga yifuza ko atakoherezwa mu Rwanda, amategeko abimwemerera ariko ko akenshi bikorwa bigamije guhunga kurebana n’abo aba yarahemukiye.
Ati “Kenshi burya aba yumva hirya iyo nyine ari kure, bitandukanye no kuza ngo yongere arebane mu maso n’abo yari agiye kwica hanyuma Imana ikabarokora. Urumva ko kuburanira imbere y’abantu bumva ko ari icyaha cyabereye mu bilometero 6000 bitandukanye no kuza nyirizina kuri site cyangwa mu gihugu cy’aho yakoreye ibyaha. Aba yumva yakomeza akibera iyo ngiyo.”
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Nkusi Faustin, yashimye uruhare rwa Norvège mu kohereza abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yasobanuye ko uruhare rwa Gasana rugaragara mu bikorwa yakoze mu cyahoze ari komini ya Kivumu muri Murambi aho ubwe yiyiciye umwana w’Umututsi amuteye igisongo ndetse akanashishikariza abandi gukora Jenoside.
Nkusi yagaragaje ko u Rwanda rushima Norvège kuko yagiye ishyira imbaraga mu bijyanye no guhana no gukumira icyaha cya Jenoside, yemeza ko hari abandi bane bikekwa ko baba bari muri icyo gihugu biri gukurikiranwa ngo na bo babe bafatwa boherezwa mu Rwanda.
IBUKA yifuza ko ibihugu byashyiraho urukiko rwihariye ruburanisha ibyaha bya Jenoside
Dr. Gakwenzire yagaragaje ko nubwo Gasana yagejejwe mu Rwanda hari abandi benshi bagicumbikiwe mu bihugu bitandukanye byo hirya no hino ku Isi birimo n’ibyo muri Afurika.
Yasabye ko ibihugu u Rwanda rwoherejemo impapuro rusaba ko abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakoherezwa mu Rwanda cyangwa bakaburanishwa byabishyiramo imbaraga mu kubahiriza amategeko Mpuzamahanga yemejwe n’Umuryango w’Abibumbye yo guhana no gukumira icyaha cya Jenoside.
Ati “Ibihugu bitandukanye bigicumbikiye abagize uruhare muri Jenoside bikwiriye gushyiraho umwete kugira ngo bibaburanishe mu bihugu byabo cyangwa se bajye mu nzira yo kubohoreza kugira ngo baburanishirizwe mu Rwanda kuko imyaka 31 ishize hakwiye kugira igikorwa rwose. Yaba ari ibihugu by’i Burayi cyangwa ibyo muri Afurika.”
Yagaragaje ko ibihugu byoherejwemo impapuro z’abakekwaho uruhare muri Jenoside, bishobora no kuba byanashyiraho inkiko zihariye ziburanisha abo bantu.
Ati “Bakomeza kubirebaho ndete bakaba bashyiraho inkiko zihariye nk’uko hamwe na hamwe biri zo kugira ngo zikurikirane icyo cyaha.”
Yashimangiye ko ibihugu bitarajya muri iyo nzira bikwiye kwigira kuri Norvège kuko guhana nabyo ari imwe mu nzira yo gukumira ko icyaha kizongera kubaho.