Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAMAKURUAkarere ka Muhanga kari kubakira imiryango isaga 140 itishoboye

Akarere ka Muhanga kari kubakira imiryango isaga 140 itishoboye

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwatangiye umushinga wo kubakira imiryango 141 y’abatishoboye inzu, mu rwego rwo kubatuza neza.

Ni gahunda yatangiriye mu Murenge wa Kiyumba, Akagari ka Ruhina, aho abaturage bifatanyije n’ubuyobozi bw’akarere, inzego z’umutekano n’abandi bafatanyabikorwa mu muganda wo kubaka izi nzu.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yavuze ko izi nzu zizahabwa abageze mu zabukuru n’abandi batagifite imbaraga n’ubushobozi bwo kwifasha kugira ngo bave mu buzima bubi.

Ati “Turabizi ko abageze mu zabukuru batagifite imbaraga. Ni ngombwa kubereka ko ibyo badukoreye tubyibuka tukabibitura, bagasaza neza.’’

Meya Kayitare, yasabye abaturage kugira umutima n’umuhate wo kwita ku bageze mu zaburu, kugira ngo babereke ko babari hafi kandi babashimira uko bitanze bagifite imbaraga mu gihe cyabo.

Meya Kayitare yatangaje ko bitarenze Ukwakira 2025 izi nzu zizaba zuzuye, asaba abaturage gufatirana iki gihe cy’impeshyi bagafasha ubuyobozi gutanga umuganda mu kuzubaka.

Kanakuze Illuminée wo mu Kagari ka Ruhina, mu Murenge wa Kiyumba, ni umwe mu bageze mu bakecuru batangiye kubakirwa. Yari afite inzu yavaga, ndetse bigera n’aho yimurwa ajya gukodesherezwa.

Ati “Ndashimira Perezida wa Repubulika n’abo bafatanya kuyobora. Ntarimurwa imvura yagwaga nkitwikira uturingiti n’uturago, ndetse byasabye ko Gitifu aza kuyinkuramo ngo itazangwaho ajya kunkodeshereza. Nishimiye ko ubuyobozi bwacu buzirikana abatagira kivurira, indushyi n’ababuze epfo na ruguru.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga busaba abaturage kwitanga gutanga umusanzu wabo binyuze mu muganda kugira ngo izi nzu zizuzurire igihe, binatume imiryango izikeneye izibona mbere Umuhindo ugera.

Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga bwasabye abaturajye kwitanga mugukora umuganda

 

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments