Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeUncategorizedAbarenga 1600 barangije amasomo muri Kaminuza ya Kigali

Abarenga 1600 barangije amasomo muri Kaminuza ya Kigali

Ku nshuro ya cyenda Kaminuza ya Kigali yashyize ku isoko ry’umurimo abanyeshuri bangana 1.654 barangije mu masomo yose atangwa n’iyi kaminuza mu byiciro bitatu bitandukanye.

 

Ni mu muhango wabaye ku wa 8 Kanama 2025, muri Intare Conference Arena, iherereye i Rusororo.

Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, abayobozi bo muri UoK, ababyeyi n’abandi.

Mu bagera ku 1.654 barangije amasomo, harimo abagera kuri 269 basoje Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza, 38 basoje mu Icyiciro cy’Isumbuye n’abandi 1.347 basoje mu cyiciro cya Kabiri cya Kaminuza.

Umuyobozi wa Kaminuza ya Kigali, Dr. Carlos Fernando Sotz, yavuze ko aba banyeshuri barangije bagaragaje ubutwari, ubwitange n’udushya mu guhindura ibibazo mo ibisubizo.

Agira ati “Uyu munsi urihariye cyane kuko ugaragaza uko abanyeshuri basoje amasomo, imbogamizi zababereye inzira yo kugera ku ntsinzi, mugaragaza ubutwari, udushya mu bitekerezo n’ubwitange mu gukora neza.”

Yavuze ko UoK ikomeje kurangwa n’indangagaciro zirimo ubuhanga mu myigire, ubushakashatsi, guhanga udushya no guteza imbere umunyeshuri mu buryo bwuzuye.

Asaba abasoje amasomo kuba intumwa mu kugaragaza izo ndangagaciro n’ubumenyi bahabwa, baharanira gukemura ibibazo no guteza imbere aho batuye.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yashimiye abarangije amasomo, abagaragariza ko imbogamizi bahura na zo mu byo bakora ari zo zizabafasha kubasha gukomeza gutsinda no mu myaka iri imbere, abasaba kurangwa n’ubushishozi.

Ati “Guhindura imbogamizi amahirwe ni igikorwa gifite agaciro gakomeye. Uburyo mwakemuye imbogamizi mwagiye muhura na zo mu masomo yanyu, bugaragaza ibyo mwagezeho n’uburyo bwo gutekereza kugira ngo mukomeze gutsinda mu myaka myinshi iri imbere.”

Abanyeshuri bose uko ari 1.654, basoje mu masomo atandukanye abarizwa mu mashami yose y’iyi kaminuza harimo ishami rya Kigali na Musanze.

Abanyeshuri basoje bari mubyiciro bitatu bitandukanye harimo n’icyiciro cya Gatatu cya Kamenuza
Abanyeshuri bahize abandi bahawe ibihembo
Uyu muhango witabiriwe nabayobozi bo mu nzego zitandukanye
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments