Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAMAKURUMurekeraho wabaye Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC yitabye Imana

Murekeraho wabaye Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC yitabye Imana

Murekeraho Joseph wabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ay’isumbuye hagati ya 2007 na 2008 yitabye Imana ku myaka 73.

 

Abo mu muryango we babwiye The New Times ko mu cyumweru gishize ari bwo Murekeraho yatangiye kumererwa nabi, ibintu bikomera ku wa 08 Kanama 2025 ari na bwo yitabye Imana.

Yitabye Imana nyuma y’iminsi avurirwa mu Bitaro bya Gisirikare. Biteganyijwe ko Murekeraho azashyingurwa ku wa 14 Kanama 2025 nubwo itariki ishobora guhinduka bijyanye n’uko abo mu muryango we bose bashobora kuba batarahagera.

Uretse kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye yanabaye Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi wa Umwarimu SACCO.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments