Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePOLITIKEPerezida Suluhu Hassan yatangiye inzira zo kwiyamamariza kuyobora Tanzania

Perezida Suluhu Hassan yatangiye inzira zo kwiyamamariza kuyobora Tanzania

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan yashyikirijwe impapuro zo gushakiraho imikono n’umukandida w’ishyaka riri ku butegetsi rya CCM, asaba abayoboke baryo kurangwa n’ubumwe mu matora ari imbere.

 

Ubwo yari ku cyicaro cya CCM, ku wa 9 Kanama 2025, yavuze ko urugendo rwo guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu rwatangiye.

Uyu mukuru w’igihugu yabaye uwa mbere washyikirijwe inyandiko zo gushakiraho imikono y’abashyigikiye ibikorwa byo kwiyamamaza kwe, bizatangira ku wa 28 Kanama 2025.

Perezida Hassan yagize ati “Ndasaba nkomeje abarwanashyaka ba CCM, nk’uko bisanzwe ari umuco wacu, mu gihe amatora y’ibanze arangiye, gucikamo ibice hagati yacu bihita bihagarara. Tugomba gukomeza imbere turi hamwe, dufite imbaraga kugira ngo tuzabone intsinzi ihambaye.”

Amatora muri Tanzania ateganyijwe ku wa 29 Ukwakira 2025.

Perezida Suluhu Hassan aziyamamazanya na Dr. Emmanuel Nchimbi uzamubera Visi Perezida naba atsinze amatora

.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments