bahamya ba Yehova bitabiriye ikoraniro mpuzamahanga ryabereye i Kigali bagaragaje ko ribagaragariza ubumwe bafitanye, ariko byanabaye amahirwe yo gusura ibyiza nyaburanga bitatse igihugu kandi biteguye kuzongera gusura u Rwanda.
Iri koraniro mpuzamahanga ryabereye muri Stade Amahoro i Remera guhera ku wa 8-10 Kanama 2025. Insanganyamatsiko yaryo iragira iti “Korera Imana mu buryo yemera.”
Ni ikoraniro ryitabiriwe n’abashyitsi barenga 3000 baturutse mu bihugu bigera kuri 20 byo hirya no hino ku Isi.
Odis Bradford wavuye muri Leta ya Maryland, USA witwa Odis Bradford yagize ati “Nakunze cyane ukuntu nakiranywe urugwiro. Nasuye ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali kandi nishimiye ukuntu uyu mujyi ufite isuku. Iri koraniro niryongera kubera hano rwose nzagaruka.”
Undi muhamya wa Yehova witabiriye iri Koraniro avuye mu Gihugu cya Brésil witwa Diego Ayle yagize ati “Mu cyumweru gishije nkigera mu Rwanda nahise njya gusura Pariki y’ibirunga, byari ibyishimo bidasanzwe kubona ingagi. Zarazaga zikanyegera ndi kumwe n’umugore wanjye. Ibyo byatumye mbona imico y’Imana muri ibyo biremwa byayo. Nanone, kuza muri iri Koraniro no kubona urukundo n’ubumwe biranga Abahamya ba Yehova, kandi baturuka mu bihugu bitandukanye, bafite imico itandukanye, ariko bikaba bigaragara ko bagize umuryango umwe, byari ibintu by’agatangaza. Ibyo byose ni ibintu bitazibagirana! Ikindi ni uko ubu mfite gahunda yo gusura n’ahandi hantu nyaburanga nka Pariki ya Kagera nkayiraramo”
Umuvugizi w’Abahamya ba Yehova mu Rwanda, Migambi François Regis yavuze ko ikoraniro rituma barushaho kunga ubumwe.
Ati “Abahamya ba Yehova ni umuryango mpuzamahanga. Iri koraniro mpuzamahanga ridufasha
gusabana na bagenzi bacu bavuye mu bindi bihugu, kandi tukigira hamwe Ijambo ry’Imana,
bigatuma turushaho kunga ubumwe. Nanone kandi abo bashyitsi bavuye mu bindi bihugu basura ahantu nyaburanga hatandukanye, bikazana inyungu ku bukungu bw’Igihugu”
Ku munsi wa kabiri w’iri koraniro mpuzamahanga ryitabiriwe n’abarenga 40.000, habaye umubatizo w’abantu barenga 900.