The Ben yatanze ibyishimo ku batari bake bitabiriye igitaramo cye i Lyon, aho yataramiye mu ijoro ryo ku wa 10 Kanama 2025.
Ni igitaramo cyabimburiye ibindi uyu muhanzi afite ku Mugabane w’u Burayi muri iyi minsi.
The Ben wari wageze i Lyon mu gitondo cy’umunsi yataramiyeho, amakuru ava muri uyu mujyi wo mu Bufaransa by’umwihariko mu bateguye iki gitaramo ni uko umubare w’abantu bacyitabiriye atari kenshi ukunze kuboneka mu bitaramo by’Abanyarwanda.
Nyuma y’iki gitaramo, The Ben azahita yerekeza muri Suède aho azaba yitabiriye Iserukiramuco rya ‘One Love Africa Music Festival’, ibitaramo biteganyijwe ku wa 15-16 Kanama 2025.
Nta kuruhuka, The Ben uzaba avuye i Burayi azahita akomereza urugendo rwe i Kigali ahakorere igitaramo ‘Music space’ ategerejwemo ku wa 23 Kanama 2025.
Nyuma y’iki gitaramo, The Ben azasubira i Burayi aho azaba afite igitaramo mu Bwongereza ku wa 29 Kanama 2025.
Byitezwe ko nyuma y’iki gitaramo, The Ben azatangira imyiteguro ya ‘The New Year Groove’, igitaramo cye giteganyijwe ku wa 1 Mutarama 2026 muri BK Arena.