Bwiza uri mu bahanzi b’igitsinagore bamaze kugwiza igikundiro yakoze igitaramo cyo kwizihiza imyaka ine amaze mu muziki, cyahuriranye n’isabukuru ye y’imyaka 26.
Ni igitaramo cyabaye kui uyu wa Gatandatu, tariki ya 9 Kanama 2025, muri Kigali Universe. Cyiswe ‘Bwiza Gala Night’.
Ibi birori byitabiriwe n’abantu batandukanye barimo ibyamamare mu muziki, sinema, imideli n’ibindi bisata mu myidagaduro.
Mu bitabiriye harimo umushoramari Coach Gael washinze Kigali Universe na 1:55 AM n’umunyamakuru Adesope wamenyekanye mu Bwongereza uri mu Rwanda, Sherrie Silver, Junior Giti n’umugore we, Platini P, Fayzo Pro, Afrique, Rusine Patrick n’umugore we, B-Threy n’umugore we Keza Nailla, Tonzi, Nyambo Jessica n’abandi.
Cyitabiriwe kandi na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe.
Mu gihe cy’ibi birori, Umuyobozi wa KIKAC Music, Jean Claude Uhujimfura, yahaye Coach Gael igihembo nk’ishimwe ku ruhare rwe mu guteza imbere umuziki nyarwanda no gutegura Bwiza Gala Night. Iki gihembo yagishyikirijwe na Minisitiri Nduhungirehe ubwe.
Amuha icyo gihembo yagize ati “Kandi ibyo ukomeje gukora ntibihagarare. Yaduhaye iyi nyubako, adufasha mu myiteguro y’ibi bintu byose byabereye muri ibi birori nta kiguzi, kugira ngo ibi bintu byose bigende neza. Murumva atari uwo gushimirwa?”
Yakomeje ati “Uyu munsi ni Bwiza ariko ejo ni undi muntu wese. Ntekereza ko umutima mwiza ufite wo gufasha uru ruganda uzakomeze utere imbere. Nyakubahwa Minisitiri[Nduhungirehe] ndagira ngo mumudushimire, mumuduhere iri shimwe twamuteganyirije.”
Bwiza mbere yo gutaramira abari bari mu birori bye yavuze ko yishimye. Ati “Ndishimye cyane, ariko na none mfite ubwoba buke.’’
Yataramiye abitabiriye mu ndirimbo ze zitandukanye zirimo Best Friend, Ready, Soja, ndetse na Exchange yatuye umukunzi wa kera. Yanaririmbye indirimbo nshya yo kuramya Imana yise “Waratwibutse”, itarasohoka.
Bwiza Gala Night yabaye umwanya wo guhuriza hamwe abafana, inshuti n’abafatanyabikorwa b’uyu muhanzi mu rugendo rwe rw’imyaka ine amaze mu muziki, byaherekejwe n’akanyamuneza k’isabukuru ye y’imyaka 26.
Mu gihe Bwiza amaze mu muziki afite album ebyiri zirimo ‘My Dream’ yasohoye mu 2023 ndetse na ‘25 Shades’ yasohoye mu 2024


