Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAMAKURUAbasebya u Rwanda mubatsindishe ukuri - Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva abwira abasoje...

Abasebya u Rwanda mubatsindishe ukuri – Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva abwira abasoje Itorero Indangamirwa

Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yatangaje ko itorero ari bumwe mu buryo bufasha urubyiruko kumenya icyerekezo igihugu cyahisemo, arusaba gukoresha ibyo rwigishijwe ruvuguruza abasebya u Rwanda.

 

Yabigarutseho ku wa 14 Kanama 2025 mu muhango wo gusoza Itorero Indangamirwa, Icyiciro cya 15 mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba.

Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva yavuze ko amasomo urubyiruko rwigishwa mu itorero agamije kunganira ubumenyi rukura mu mashuri aho rwiga, bikaba umusingi ukomeye wubakiyeho ejo hazaza h’igihugu.

Ati “Nk’urubyiruko, tubategerejeho kubakira kuri ayo masomo y’iri torero, mugatanga umusanzu wanyu muri urwo rugendo rugana ku iterambere. Muri icyiciro cya 15, mugende mufatanye n’abandi batojwe mbere yanyu mu byiciro byabanje, bityo habeho gusigasira no kwimakaza intego n’indangagaciro mwavomye mu itorero.”

Yavuze ko mu bihugu byo hanze y’u Rwanda, hari abakwirakwiza ibinyoma baharabika igihugu, bityo amasomo bize akwiye kubabera intwaro bifashisha babavuguruza.

Ati “Abasebya u Rwanda muzabavuguruze, mubatsindishe ukuri. Indangamirwa by’umwihariko, mugomba gutanga isura nziza y’u Rwanda aho muzaba muri hose, mukaba abaranga beza. Aho muzajya hose, mugomba kugendana u Rwanda ku mutima, muzirikana indangagaciro Nyarwanda no guterwa ishema no kuba Umunyarwanda.”

Yabasabye gutangira gutekereza ku ruhare buri wese akwiye kugira mu kubaka igihugu, azirikana inkingi cyubakiyeho zirimo ubukungu, imibereho n’imiyoborere myiza ndetse n’umutekano.

Ati “Turasabwa twese kugira ubushake bwo gutera imbere no guteza imbere igihugu kuko amateka y’igihugu cyacu yerekanye ko iyo hari ubushake, twagera ku cyo twiyemeje icyo ari cyo cyose. Amasomo ari mu mateka yacu ntituzayapfushe ubusa.”

Icyiciro cya 15 cy’Itorero Indangamirwa cyari kigizwe n’abasore n’inkumi 443, abakobwa 208 n’abahungu 235 barimo abiga mu mahanga, abo mu mashuri mpuzamahanga akorera mu Rwanda ndetse n’urubyiruko rwabaye indashyikirwa ku rugerero.

Abiga mu mahanga ni 105, abiga mu mashuri mpuzamahanga akorera mu Rwanda ni 103 n’abandi 235 baturutse mu turere twose tw’u Rwanda babaye indashyikirwa ku rugerero.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene, yavuze ko Itorero Indangamirwa rimaze gutoza abarenga 5500, kandi bahavana ubumenyi n’ubushobozi bwo kubaka igihugu.

Yahamije ko bagiye kwagura iki kigo cy’ubutore ku buryo kizajya cyakira urubyiruko rwinshi ndetse no mu turere twose tw’igihugu hakazashakwa uburyo hajya habera ibikorwa byo gutoza urubyiruko indangagaciro n’umuco Nyarwanda

Intore zitojwe kwirwanaho igihe hagize uzisagarira
Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yasabye urubyiruko gufata iya mbere mu guhangana n’abasebya u Rwanda, bakabatsindisha ukuri

 

Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko urubyiruko rwigishwa indangagaciro z’umuco Nyarwanda
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments