Abayobozi mu nzego z’ibanze mu Karere ka Kayonza, basabwe kwegera abana bacengezwamo ingengabitekerezo ya Jenoside n’ababyeyi, kuko ari byo bituma ubumwe n’ubwiyunge butagerwaho uko bikwiye.
Ibi byagarutsweho ku wa Kane tariki ya 14 Kanama 2025, ubwo Umuryango Never Again Rwanda wahuguraga abayobozi b’inzego z’ibanze muri aka karere, ku birebana no guhangana n’ibikomere by’ihungabana bifite imizi kuri Jenoside n’amakimbirane.
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’urubyiruko mu Karere ka Kayonza, Rukundo Pacifique, yavuze ko ibikomere biri mu mateka y’u Rwanda kubera Jenoside yakorewe Abatutsi bikigira ingaruka ku rubyiruko bitewe n’uko hakiri ababyeyi bagifite ingengabitekerezo kandi bakanayicengeza mu bana babo.
Ati “Twimakaze imiyoborere myiza na gahunda za ‘Ndi Umunyarwanda’. Amakuru atariyo nubwo twaba twarayumvise ku babyeyi, tuzajya tuyasesengura atariyo tuyihorere.”
Umukozi ushinzwe imibereho myiza mu Murenge wa Gahini, Mukamasabo Donatha, yavuze ko ingengabitekerezo igihari yaba mu baturage ndetse no mu bayobozi muri rusange, kandi ikagaragara cyane mu minsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Hari ababyeyi bigishiriza abana babo mu miryango ibijyanye no kugoreka amateka, kuko bananiwe kwiyakira bakananirwa kuvugisha ukuri. Uko kugoreka amateka kugira ingaruka kuri rwa rubyiruko kuko usanga rugaragara mu kugira ingengabitekerezo. ubu rero twe tugomba kwigisha amateka y’ukuri tukanegera urwo rubyiruko.”
Umuyobozi w’ishami ryo kubaka amahoro no gukumira Jenoside mu muryango Never Again Rwanda, Gatabazi Clever, yavuze ko kuri ubu muri gahunda yo kubaka amahoro n’isanamitima bifuza gufasha cyane cyane uturere dukora ku mipaka kuko tugihura n’ingengabitekerezo nyinshi ituruka ku babyeyi bayiha abana babo bigatuma idacika burundu.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, wungirije ushinzwe Imibereho Myiza, Harerimana Jean Damascène, avuga ko “Ingaruka zikomoka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ziza mu buryo butandukanye. Nk’abayobozi rero ni ngombwa ko tugira ubumenyi, utugannye tukamenya uko tumwakira bigendanye n’ikibazo afite.”
Never Again Rwanda imaze gushinga amatsinda arenga 500 arimo abarenga ibihumbi 10 mu gufasha abantu gukira ibikomere.