Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAMAKURUU Rwanda rushaka kugura indi ndege itwara imizigo

U Rwanda rushaka kugura indi ndege itwara imizigo

Guverinoma y’u Rwanda iri gushaka uburyo yabona indi ndege itwara imizigo vuba, nyuma yo kubona ko hari abahinzi beza umusaruro mwinshi ariko ukabura uko ugezwe ku masoko.

 

Mu myaka ine iri imbere kugeza mu 2028/2029 u Rwanda rwihaye intego yo kuzaba rwinjiza miliyari 1,5$ buri mwaka avuye mu byoherezwa mu mahanga, umusaruro uzaba uvuye kuri miliyoni zirenga 839$ rwinjije mu 2023/2024.

Kuyigeraho bisaba byinshi birimo kunoza uko ubuhinzi bukorwa, kongera umusaruro, ariko n’uburyo bwo kuwugeza ku isoko bukanozwa.

Kinvest ni kimwe mu bigo birindwi binini biri gukorera mu cyanya cy’ubuhinzi cya Gabiro kuri hegitari 5600 ziherereye mu mirenge ya Rwimiyaga na Karangazi, ariko bifite impungenge z’uburyo bwo kugeza umusaruro ku isoko.

Iki kigo kimaze imyaka itanu cyashinzwe n’abarimo Jesse Ratichek, Umunyamerika umaze imyaka hafi icyenda mu Rwanda.

Ratichek yatangiye gukora ubuhinzi bw’imboga n’imbuto mu myaka itatu ishize. Bafite hegitari zigera kuri 500 mu Cyanya cy’ubuhinzi cya Gabiro, n’izindi zigera kuri 70 bafite hanze yacyo.

Ratichek ahinga ibirimo imiteja, urusenda, amatunda, avoka, ikawa n’ibindi, ariko ariko impungenge zikaba uko umusaruro we uzagezwa ku isoko.

Mu kiganiro na IGIHE Ratichek yagize ati “Duteganya ko mu Ukuboza 2025 tuzaba tweza hagati ya toni 450 na toni 550 z’umusaruro w’imboga n’imbuto buri kwezi. Nubwo twahanganye n’ibibazo bitandukanye ikibazo nyamukuru dufite ni icyo kugeza umusaruro wacu ku isoko.”

Ratichek agaragaza ko niba bateganya uwo musaruro ungana utyo biba byiza iyo uhise ujyanwa ku isoko mu minsi itatu, hirindwa ko wangirika.

Ati “Nabwiwe na RwandAir ko ubushobozi bwabo ari ugutwara toni 500 buri kwezi. Umurima wanjye wonyine uzaba utunganya toni 500 ku kwezi. Birumvikana ko umusaruro wanjye utatwarwa wose kuko sinakwiharira uwo mwanya. Dufite ubufatanye bwiza ariko dukeneye kubona ubushobozi bwiyongera kugira ngo na yo ishobore kugendana n’ubushobozi bw’abahinzi buri kwiyongera.”

Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva aherutse gusura ibikorwa bya Jesse Ratichek mu Cyanya cy’Ubuhinzi cya Gabiro

Ratichek yavuze ko niba u Rwanda rushaka gukuba inshuro nyinshi ibyoherezwa mu mahanga n’uburyo bwo kubitwara bugomba kujyana n’iyo ntego.

Yavuze ko umusaruro batwara kenshi ujyanwa mu ndege zagenewe abantu, mu gihe mu bindi bindi bihugu abohereza mu mahanga umusaruro w’ubuhinzi buri cyumweru haba hari indege zagenewe kuwutwara ku isoko.

Ratichek ati “Natwe dukeneye indege zagenewe gutwara uwo musaruro ukajyanwa mu Bwongereza n’ahandi mu Burayi. Bisaba ishoramari rinini ku buryo tutabishobora ariko twizeye ko Guverinoma izakora iryo shoramari.”

Kinvest imaze gushora arenga miliyoni 10$, Ratichek akavuga ko mu myaka itanu byibuze bashaka kuba barashoye mu buhinzi ari hagati ya miliyoni 30$ na 50$.

Ati “Nshaka gukomeza gushora imari mu Rwanda ariko nkeneye kwizezwa ko niba nsaruye toni 500 z’imboga n’imbuto mu Ukwakira 2025, nakongera gushora miliyoni 20$ bigatuma ngera kuri toni nka 3000 ku kwezi nzabona isoko,”

Ratichek ufite ikigo gikora ubuhinzi n’ikindi cyohereza umusaruro mu mahanga, avuga ko aha akazi abari hagati ya 700 na 900 ku kwezi bigaterwa n’ibihe by’ihinga, ndetse ko bitarenze umwaka utaha azaba afite abakozi 1500.

Ratichek agaragaza ko umusaruro wabo batangiye kuwohereza mu Bwongereza, mu Bufaransa, u Budage n’ibindi bihugu byo mu Burayi.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yahurije hamwe abohereza umusaruro w’ubuhinzi mu mahanga n’abandi bafatanyabikorwa babafasha koroshya iyo mirimo

U Rwanda rushaka kugura indi ndege itwara imizigo

Mu 2022 ni bwo RwandAir yaguze indege yayo ya mbere itwara imizigo nyuma y’igihe kinini hari gahunda yo kuba yashakwa.

Haguzwe Boeing B737-800SF ifite ubushobozi bwo kwikorera nibura toni 23. Ifite uburebure bwa metero 39,5 mu gihe kuva ku ibaba rimwe ugera ku rindi harimo intera ya metero 35,8 naho mu buhagarike ireshya na metero 12,6.

Kuva RwandAir yagura indege zitwara imizigo, ikomeje kungukira cyane muri ubu bwikorezi, aho mu 2024, ingano y’ibyo yikorera yiyongereyeho 33% ugereranyine n’indi myaka yari yabanje.

Mu 2024, RwandAir yatwaye imizigo ipima toni 6.113 zivuye kuri 4.595 mu mwaka wari wabanje, mu gihe mu 2022 zari toni 3.774 naho mu mwaka wari wabanje zari toni 3.889.

Kuri ubu inkuru nziza ni uko Guverinoma y’u Rwanda iri gushaka uburyo yabona indi ndege itwara imizigo mu maguru mashya nk’uko Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Cyubahiro Mark Bagabe yabishimangiye, atanga icyizere kuri Ratichek na bagenzi be.

Ati “ RwandAir iri muri gahunda yo gushaka indi ndege yikorera imizigo, mu gihe kitari icya vuba. RwandAir ni ikigo cya leta, ni abantu tuvugana tuzi ko biri muri gahunda. Si ugukeka ahubwo ni igisubizo mfitiye gihamya. Kugira ngo ugure indege nk’iriya ugomba kuba ufite n’ibyo igomba kwikorera ariko igihe bimaze kugaragaza ibyo kwikorera bihari bazayizana. Hari uburyo bwinshi RwandAir izakoresha kugira ngo izane iyo ndege.”

Yavuze ko ubusabe bw’abari guteza imbere ubuhinzi bwumvwa, byagera ku bohereza imbuto n’imboga n’ibindi byangirika vuba bikaba akarusho.

Ibindi biri gushyirwamo imbaraga ni ugushyiraho ibikorwaremezo byo kwifashisha mu ruhererekane rw’ubuhinzi, kuva mu murima kugeza umusaruro ugejejwe ku isoko, harimo ibyumba bikonjesha, imihanda n’ibindi.

Ibyo biri gutizwa umurindi no kuba u Rwanda ruri kugenda rutunganya ibyanya by’ubuhinzi, agaruka ku biri mu Ntara y’Iburasirazuba nk’ikiri i Kayonza gifite hegitari zirenga 1300, icya Gabiro kiri ku buso bwa hegitari 5600 biri kugira uruhare mu kongera umusaruro.

Ati “Imihanda iri gukorwayo kugira ngo niba abantu bashyizeyo amakamyo yabo atazangirika. Turi no gutegura umushinga w’igice cya kabiri cy’Icyanya cy’ubuhinzi cya Gabiro. Aha tuzaba dufitemo ikikoresho bikonjesha umusaruro mbere y’uko utwarwa ku isoko utangiritse.”

U Rwanda rushaka kugura indege y’imizigo izajya itwara umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments