Mu myaka itanu iri imbere Africa Health Sciences University (AHSU) izaba yujuje icyicaro i Rusoro mu Karere ka Gasabo ibizafasha u Rwanda muri gahunda yo kongera abakora kwa muganga.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 30 Nyakanga 2025, yemeje itangwa ry’ubutaka bwa Leta bugahabwa Africa Health Sciences University (AHSU), kugira ngo bwubakweho ishuri rikuru ryigisha ubuvuzi.
Ubu butaka bwahawe iyi kaminuza bungana na hegitari 18 buherereye mu Murenge wa Rusororo, mu Karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali.
Kaminuza ya AHSU yashinzwe n’Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal mu kugira uruhare mu kuzamura umubare w’abakora mu rwego rw’ubuzima.
Igitekerezo cyo gutangiza iyi kaminuza cyaturutse kuri gahunda ya Minisiteri y’Ubuzima yo kongera umubare w’abakora mu rwego rw’ubuvuzi, igamije gukuba kane umubare w’abakora muri urwo rwego.
Kuri ubu yigamo icyiciro cya mbere cy’abanyeshuri bagera kuri 70 barimo 40 babanje kwakirwa, abo mu cyiciro cya kabiri bazatangira kwakirwa muri Nzeri 2025.
AHSU yemerewe gutanga amasomo y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza ‘Master’s’ mu gutera ikinya, kuvura indembe, kubaga abantu, ubuvuzi bw’indwara z’imbere mu mubiri, ubuvuzi bw’ababyeyi, ubuvuzi bw’abana.
Yemerewe kandi gutanga amasomo y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bubyaza, izajya itanga kandi amasomo yo gusuzuma hakoreshejwe Radiotherapy no gukora muri laboratwari.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ibitaro Byitiriwe Umwami Faisal, KFH, ushinzwe ibijyanye na serivisi z’ubuvuzi, Dr. Edgar Kalimba yavuze ko ko AHSU ifite intego yo guteza imbere ubuvuzi mu Rwanda na Afurika muri rusange.
Yavuze ko inyubako AHSU izakoreramo izaba imwe mu zigezweho muri Afurika.
Dr. Kalimba ati “Ni kaminuza izaba itanga serivisi z’ubuvuzi ku rwego mpuzamahanga. Dushaka gutanga uburezi bwo ku rwego rwo hejuru. Ibizatuma abanyeshuri bo mu karere baza kuhiga.”

Yavuze ko bashaka kwigisha inzobere mu buvuzi, mu kugabanya umubare w’abajya gushaka serivisi z’ubuvuzi mu mahanga.
Ati “Ubutaka duheruka guhabwa na guverinoma buzadufasha kubaka ishuri rifite ibyangombwa byose, rifite aho gutangira amahugurwa, ubushakashatsi ndetse no gutanga uburezi.”
Dr. Kalimba yavuze ko inyubako ya Rusororo izatangira gukorerwamo mu myaka itanu iri imbere, ikazaba yuzuzanya n’ibitaro bya KFH na byo biri kwagurwa aho mu 2027 bizaba byakubye ubushobozi bwabyo inshuro eshatu.
Aba mbere batangiye muri Nzeri 2024 biteganyijwe ko bazasoza mu 2028, barimo inzobere mu buvuzi 60 n’ababyaza 40.
Uretse abo mu byiciro bibanza batangiye kwiga, AHSU kandi iri mu mishinga yo gutangiza amasomo ya Master’s na Ph.D.
Abanyeshuri bazajya bahakura impamyabumenyi mu by’ubuvuzi n’ubushakashatsi, hagamijwe guhugura abaganga bazajya bafasha abandi mu bushakashatsi no kwigisha abandi baganga.
Abanyarwanda biga muri AHSU barishyurirwa ariko bakiyemeza kuzamara imyaka itanu bakorera mu bitaro bya leta.
Kugeza ubu AHSU yakira abanyeshuri bo muri Afurika yose, ndetse Dr Kalimba akavuga ko umubare wabashaka kongera ubumenyi banyuze muri AHSU ukomeje kwiyongera.
Ati “Ntabwo ari iry’Abanyarwanda gusa, ni ishuri ry’ubuvuzi rya Afurika yose ndetse dushaka ko rikomeza gutera imbere rikavamo ikigo mpuzamahanga.”
Abanyamahanga bo bariyishyurira kugira ngo AHSU ibone amikoro yo gukomeza ibikorwa mu gihe kirekire ari na ko yigisha abafasha Abanyafurika kubona serivisi z’ubuvuzi zigezweho.

AHSU yatangiye ubufatanye n’ibigo bitandukanye harimo n’ibitaro byigisha ku rwego rwa kabiri n’iby’akarere birimo ibya Kibuye, Kibungo, Muhima n’ibya Kacyiru.
Dr Kalimba ati “Ibi byatumye hagabanywa umubare w’aboherezwa ku bitaro bikuru, biteza imbere ubuvuzi ndetse bigaragara nk’urugero rw’ibishoboka byakorwa n’ahandi mu Karere.”
AHSU kandi iri guteza imbere gahunda y’imyigishirize binyuze mu bufatanye n’ibigo bikomeye nka kaminuza za Michigan na Wisconsin zo muri Amerika, ibitaro bikomeye byo mu Buhinde no mu bindi bihugu, ndetse abanyeshuri bahabwa amahirwe yo kwimenyerereza umwuga mu bigo by’ubuvuzi.
Icyakora iyi kaminuza iracyahura n’imbogamizi zishingiye ku bikorwaremezo bigezweho no kubona abakozi bafite ubumenyi bwifuzwa.
Ati “Kubona abakozi bafite ubumenyi ni ikibazo kiri hose.”
Yavuze ko kugira ngo haboneke inzobere mu buvuzi, bishobora gutwara imyaka irenga 10 uturutse ku masomo y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza.
Bitwara icyo gihe mu gihe buri mwaka mu Rwanda havuka abana barenga ibihumbi 300, bikiyongera ku ndwara z’ibyorezo ziri kwibasira abatuye Isi.
U Rwanda ntiruragera ku rufatiro mu bijyanye n’abakora kwa muganga kuko Ishami rya Loni risaba bane ku bantu 1000 mu gihe Abanyarwanda bangana uko bitabwaho n’umuganga umwe.
Dr Kalimba yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda iri kugira uruhare runini mu guhangana n’ibi bibazo, agaragaza ko ubwo imirimo yo kwagura KFH nirangira, ibi bitaro bizagira uruhare runini mu guhugura abaganga baba abo mu Rwanda no mu Karere.
Ati “Aho kugira ngo abantu bave muri Afurika bajya gushaka ubuvizi hanze yabo, kuko bataza mu Rwanda bagahabwa serivisi nk’izo bajya gushaka iyo?”
Abasoza muri AHSU bazanafasha mu gutanga serivisi muri KFH na cyane ko ibi bitaro nibyuzura bizaba bikeneye abakozi bagera ku 3000 bavuye ku barenga 1000 bifite ubu.