Inama igiye guhuza Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Vladimir Putin w’u Burusiya, ni imwe mu zikomeye zibayeho mu myaka 25 ishize, ndetse ikaba ishobora kugira ingaruka nyinshi ku Isi, zaba nziza cyangwa mbi bitewe n’imyanzuro y’iyi nama.
Igitangaje ariko ni uko ari inama idafite umurongo ngenderwaho. Ubundi iyo abakuru b’ibihugu bagiye guhura, kenshi usanga ibyo baganira cyangwa basinyaho byaramaze kunononsorwa, imyanzuro yarateguwe mbega akazi kenshi karakozwe mbere y’igihe.
Gusa igitangaje kuri iyi nama, ni uko buri ruhande rutazi neza ikiri buve mu nama, ku buryo ishobora kurangira ivuyemo imyanzuro yatungura benshi.
Ku ngingo y’ibyigwa ni uguhagarika intambara ikomeje guca ibintu hagati y’u Burusiya na Ukraine. Imyaka itatu n’igice irashize iyi ntambara iri guca ibintu, aho abarenga miliyoni bapfuye cyangwa bagakomerekera muri iyi ntambara.
Trump yari yihaye amasaha 24 yo kuyirangiza, none amezi arenze arindwi. Putin watangiye afite icyizere cyo gusoza intambara vuba, akomeje kugorwa no kubona abarwanyi bashya, ubukungu bw’igihugu cye nabwo ntibugifite amakare bwahoranye, cyane cyane nyuma yo gufatirwa ibihano by’ubukungu n’ibihugu byiganjemo ibyo mu Burengerazuba bw’Isi.
Muri make buri wese yakwifuje ko intambara irangira, gusa ibibazo byagaruye intambara mu Burayi nyuma y’imyaka 80 ntabwo ari ibibazo byoroshye ndetse no kubikemura, nk’uko Trump yabyiboneye, ntabwo byatwara amasaha 24 gusa.
Ese iyi nama ishobora gutuma habaho agahenge? Ni iki buri ruhande rushobora kwemera guhara? Ni inde uhombera muri iyi nama? Ni inde uyungukiramo? U Bushinwa, u Buhinde, u Burayi na Ukraine by’umwihariko, byiteze iki kuri iyi nama?
I Moscow barakanzwe
Kuva yashoza intambara karundura kuri Ukraine mu 2022, Perezida Putin yashyize mu kato mu buryo bukomeye cyane. Uyu mugabo ntaherutse gukandagiza ikirenge i Burayi, ibihano yashyiriweho bigatuma n’ibindi bihugu bitinya kumwakira.
Guhura na Trump ubwabyo ni intsinzi ikomeye kuri Putin, kuko ari ikimenyetso cy’uko kera kabaye, igitinyiro cye ntaho cyagiye kandi akiri umugabo ushobora gufata ibyemezo byagira ingaruka ku Isi nzima.
Imbere mu Burusiya, icyifuzo cy’uko iyi ntambara irangira gikomeje kugirwa na benshi, nubwo bidakorwa ku mugaragaro. Gusa uburyo bwo kurangiza iyi ntambara bukomeje kuba ingorabahizi.
Icyakora u Burusiya buri mu mazi abira. Perezida Trump aherutse gutangaza ko ari kwiga ku mugambi wo gushyiraho ibihano bikakaye by’ubukungu, bishobora kongera gupyinagaza ubukungu bw’u Burusiya n’ubundi busanzwe butagifite ubudahangarwa bwahoranye.
Icyakora iki ntabwo ari cyo gikanganye, ahubwo ibihano Trump ashobora gushyiriraho ibindi bihugu bikorana n’u Burusiya, ni byo biteye ubwoba. Trump aherutse gutanga urugero, ashyiraho umusoro wa 50% ku bicuruzwa biva mu Buhinde bigana ku isoko rya Amerika.
Kuva intambara yatangira, u Buhinde bwaguze nibura hejuru ya 38% ya peteroli u Burusiya bwagurishije mu mahanga, bikaba 47%. Amafaranga aturuka mu bucuruzi bwa gaz na peteroli aracyagize hejuru ya 20% by’umusaruro mbumbe w’u Burusiya, bivuze ko ari igice cy’ingenzi cyane ku bukungu bw’icyo gihugu.
Mu gihe ibi bihugu byafatirwa ibihano na Trump, ibi bishobora kugira ingaruka zikomeye cyane ku bukungu bw’u Burusiya kandi nyamara buri mu bihe bugomba kubyara amafaranga menshi, kugira ngo haboneke ajyanye n’intambara iki gihugu kirimo.
Kuba ibihugu bicuruzanya n’u Burusiya bishobora kugabanya ingano y’ubwo bucuruzi, ni ingingo iteye ubwoba cyane kuri iki gihugu.
Iyi ngingo, bivugwa ko ari imwe mu zatumye Perezida Putin asaba kugirana inama na Perezida Trump, hakaganirwa ku buryo bwo kurangiza iyi ntambara.
Intambara yakomanze i Moscow
Indi mpamvu ikomeye ni uko amajwi y’imbere mu Burusiya asaba ko intambara irangira, akomeje kwiyongera.
Mu myaka ibiri ya mbere, iyi ntambara yaberaga cyane muri Ukraine, gusa mu mezi 18 ashize, iki gihugu cyarushijeho kuzamura ubushobozi bwacyo ndetse kiri kugaba ibitero i Moscow mu buryo buhoraho.
Kubona ‘drones’ n’ibisasu hejuru ya Moscow ni ikintu cyatumye igitutu cyo gushaka uburyo iyi ntambara irangira kirushaho kwiyongera mu Burusiya, iyi nama ikaba ari ikimenyetso cyerekana ko Putin ashobora kuba atangiye kumva uburakari bw’abo ayobora.
Ni ingenzi kwibuka ko kandi iyi ntambara yaguyemo benshi, aho bibarwa ko Abarusiya bapfuye cyangwa bakomerekeye ku rugamba barenga miliyoni. Kubona abasirikare bashya bikomeje kuba ingorabahizi mu gihe n’ababonetse, kubatoza kugera ku rwego rwo hejuru kandi igihugu kiri mu ntambara, bikomeje kugorana.
Kubera izi mpamvu, u Burusiya bukomeje gukora iyo bwabaga mu kongera amafaranga n’ibigenerwa abasirikare bemeye kujya ku rugamba.
Ubusanzwe Umurusiya usanzwe yinjiza nibura 900$. Uwemeye kujya ku rugamba, ahembwa arenga 2400$ kandi buri gikorwa cyose akoze, kuva ku kwica umwanzi, kurasa ‘drones’, kurasa igifaru n’ibindi bikorwa by’ubutwari, byose birahemberwa.
Amafaranga menshi ashorwa mu ntambara akomeje kugira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’u Burusiya. Kuva intambara yatangira, amafaranga iki gihugu gishora mu gisirikare yikubye kabiri, ndetse ubu agize hafi 7% by’umusaruro mbumbe w’u Burusiya.
Inama ngufi; imyanzuro ikakaye
Mbere yo gufata Air Force One yerekeza muri Leta ya Alaska, Trump yabanje kwidoga, avuga ko igihe inama iri bumare kiri bwerekane neza icyayivuyemo.
Yavuze ko natangira kubona Putin ari kwijijisha, iyi nama ayigira ngufi ndetse akaba ashobora no kwikorana ikiganiro n’abanyamakuru.
Yagize ati “Tugiye kureba aho buri wese ahagaze, kandi ndaza kuhamenya mu gihe kitarenze iminota ibiri, itatu, ine, itanu. Turahita tumenya niba tugiye kugirana inama nziza cyangwa se inama mbi kandi niba mbi, irarangira vuba cyane, ariko niba nziza, iratinda kuko turayirangiza twiteguye kubona amahoro mu gihe cya vuba.”
Amakuru avuga ko mu gihe iyi nama yatanga umusaruro, Perezida Trump ahita ahamagara Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, agasanga Putin na Trump Alaska, bakaganira ku buryo bwo guhosha iyi ntambara.
Nyuma yayo gato, hategerejwe ikiganiro n’abanyamakuru ubundi impande zombi zari zikwiriye kwitabira, gusa ibi biraza gushingira ku buryo inama yagenze kuko igenze nabi, gishobora kutabaho cyangwa se buri muyobozi agakoresha ikiganiro cye.
Putin yakwetuye inkweto
Mbere yo guhaguruka i Moscow, Putin n’ikipe ye bateguye ingingo zikomeye zo kuganiraho. Uyu mugabo amaze kuganira na Trump inshuro eshanu kuri telefoni ndetse aherutse kwakira intumwa ye i Moscow.
Ni umugabo usanzwe azwiho gutegura cyane, akajya mu nama afite ingingo zifatika agomba kuvugaho. Muri iyi nama, yitwaje abagabo b’inkorokoro muri Guverinoma ye barangajwe imbere na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Sergei Lavrov.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, Lavrov yageze muri hoteli yagombaga gucumbikamo, ahita abazwa icyo u Burusiya buzanye ku meza y’ibiganiro.
Nta kurya iminwa, Lavrov uri mu bagabo bafite ubunararibonye muri dipolomasi mpuzamahanga, yahise avuga ko nta gishya bazanye, cyane ko uruhande rwabo barutangaje inshuro nyinshi.
Ati “Ntabwo twigeze gukora imyiteguro mbere y’iyi nama. Dufite ibyo tuvuga, birazwi kandi birumvikana. Ni byo turi bwerekane.”

Uti rero ni ibiki u Burusiya buvuga? Ni iki buri bwerekane?
Kuva iyi ntambara yatangira, u Burusiya bwakunze kugaragaza ko bubangamiwe n’uburyo Umuryango wa OTAN ukomeje kwegera imbibi zabwo, kugeza ubwo unahirahiye mu kwinjizamo Ukraine.
Kuri Putin, uyu wari umurongo utukura ndetse na Trump yigeze kubigarukaho mu minsi ye ya mbere akibyumva kimwe na Putin. Icyo gihe yavuze ko “OTAN ishobora kuba iri mu byatumye ibi bintu byose bitangira,” yongeraho ko ibyo kwakira Ukraine “mubyibagirwe.”
U Burusiya bugenzura nibura hejuru ya 20% by’ubutaka bwahoze ari ubwa Ukraine. Byitezwe ko muri iyi nama, buri buze gusubiramo ingingo y’uko bugomba kugumana ubu butaka, nk’uburyo bwo kurangiza intambara.
Ku rundi ruhande, u Burusiya bwitezweho kuza gusaba ko mu bihe biri imbere, Ukraine igomba kwirinda ibintu bibiri by’ingenzi: icya mbere kikaba kwinjira muri OTAN ndetse no kugabanya ingano y’ubushobozi bw’igisirikare cya Ukraine.
Leta ya Ukraine kandi igomba kuzajya ibana neza n’u Burusiya mu myaka iri imbere, mu gihe OTAN ikwiriye kuzibukira ibyo gukomeza yagura imbago zayo, yegera u Burusiya.
Ku ruhande rwa Amerika, iki gihugu gifite ibyifuzo birimo icy’uko hatangira ibiganiro bigamije kurangiza iyi ntambara, ibyo biganiro bikajyana no gushyiraho ibihe by’agahenge.
Agahenge ni ingingo ishobora kutumvikana neza mu matwi ya Putin, cyane ko igisirikare cye cyongeye gutangira kwigarurira ibice bya Ukraine byinshi mu mezi atatu ashize.
Byagenda bite Amerika ikozwe mu jisho?
Mbere yo gufata rutemikirere yerekeza Alaska, Trump yabanje kwibutsa ko “Iyo ntaza kuba Perezida, ntekereza ko aba [Putin] yarafashe Ukraine yose. Ariko ndi Perezida, ntabwo ashobora kunkinisha.”
Uyu mugabo watangiye avuga ko Putin ari umugabo w’agatangaza, yaje guhindura imvugo ashinja Perezida w’u Burusiya kumubeshya ndetse avuga ko atari “umuntu wo kwizerwa.”
Kuri iyi nshuro imvugo ze kuri Putin zarahindutse, zirushaho kuzamo amakare n’uburakari ndetse no kunanirwa kwihangana.
Ibi kandi bishobora kurenga imvugo, bikajya no mu ngiro. Trump yaciye amarenga ko ashobora gutuma igihuugu cye cyongera uruhare rwacyo mu ntambara y’u Burusiya na Ukraine.
Ibyo bizashoboka binyuze mu kongera inkunga y’intwaro Amerika igenera Ukraine. Visi Perezida wa Amerika, JD Vance aherutse gutangaza ko “Amerika irambiwe n’intambara ya Ukraine,” gusa ngo ibi bishobora guhinduka mu gihe Putin ataramuka yemeye guca bugufi, agashyigikira inzira y’ibiganiro.
Igituma ibintu birushaho kugana ahabi ni uko Trump ubwe afite byinshi ahomba, birimo n’igisebo.
Inshuro nyinshi, yakunze kuvuga ko yarangiza iyi ntambara mu gihe gito, ku buryo aramutse ananiwe kubishyira mu bikorwa nk’uko yabivuze, bishobora kugira ingaruka ku buryo afatwa imbere muri Amerika, cyane ko yashyize imbaraga nyinshi mu kurangiza iyi ntambara.
Guseba cyangwa se gutakarizwa icyizere ni igitutsi mu matwi ya Trump, ku buryo ashobora gushaka uburyo yikiza icyo kimwaro. Uburyo bworoshye ni ukugaragaza ko Putin yatumye atagera ku ntego ze, ariko kubigaragaza bigomba no kujyana no kumufatira ingamba zikakaye.
Izo ngamba zabonekera mu rwego rw’ubukungu gusa ibi ntibihagije kuko aramutse yongereye intwaro yohereza muri Ukraine, byagira ingaruka zikakaye kurushaho.
Putin si umugabo ukangwa na byose, ariko nanone ni umugabo watakaje byinshi ku rugamba, birimo ingabo nyinshi. Amerika iramutse yongereye uruhare rwayo mu ntambara, binyuze mu butasi no guha Ukraine intwaro nyinshi, bishobora guhindura ibintu ku rugamba.
Gutsinda mu buryo bwa gisirikare si ikintu cyagwa nabi Trump ndetse ni ikintu cyamufasha kuziba icyuho cy’igisebo yatewe no kudashyira mu bikorwa isezerano yatanze ryo kurangiza intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine.
Niyo mpamvu benshi batekereza ko Trump nasohoka muri iyi nama arakaye, ahita yongera inkunga Amerika igenera Ukraine, mu rwego rwo kugira ngo u Burusiya butsinzwe mu buryo bufatika, nubwo atari ikintu cyoroshye.
Iki cyifuzo cyashyigikirwa n’Abanyamerika benshi batifuza intambara, barimo n’abatuye muri Alaska bakomeje kuzenguruka hirya no hino bafite ibyapa biriho amagambo asaba ko intambara ishyirwaho iherezo, bitaba ibyo Amerika ikagira uruhare mu kumvisha Putin iyo ngingo.
Putin yitwaje ikipe ngari irimo n’abayobozi mu by’ubukungu, ari nako byagenze kuri Trump. Byitezwe ko abayobozi b’ibihugu byombi bagomba kuganira ku ngingo y’ubufatanye mu bukungu, mu gihe ibiganiro by’ibanze byagenda neza.
Hagati aho, ibindi bihugu biryamiye amajanja. Iyi nama ishobora kwerekana uburemere bw’ibihano u Buhinde buzafatirwa mu bihe biri imbere, bityo bukamenya uko bwitwara.
U Bushinwa butegereje kuza kumenya uko bigendekera u Burusiya, aho ikiva muri iyi nama gishobora kubuha ishusho ngari y’uburyo bugomba kwitwara mu bihe biri imbere, cyane cyane ku ngingo ijyanye na Taiwan.
U Burayi nabwo ntibwicaye ubusa. Uyu mugabane wabanje kutakira neza iyi nama kuko utagishijwe inama ndetse icyemezo kivamo, gishobora kuwugiraho ingaruka zikomeye.
Agace ka Alaska iyi nama igiye kuberamo kahoze ari ak’u Burusiya, Amerika ikagura mu 1867 mbere yo guhinduka Leta igize icyo gihugu mu 1959.