Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeUBUKUNGUBasiGo igiye gukorera batiri z’imodoka za CATL muri AfurikaBasiGo igiye gukorera batiri...

BasiGo igiye gukorera batiri z’imodoka za CATL muri AfurikaBasiGo igiye gukorera batiri z’imodoka za CATL muri Afurika

Sosiyete ikwirakwiza imodoka zikoresha amashanyarazi mu bwikorezi bukoresha imodoka z’amashanyarazi, BasiGo, yatangaje ko yahawe uburengazira bwo gukorera muri Afurika y’Ubutayu bwa Sahara batiri z’imodoka z’amashanyarazi zikorwa n’uruganda CATL.

 

BasiGo ibaye sosiyete ya mbere yemerewe gukorera batiri za CATL muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara. CATL uruganda rukomeye ku Isi rukora batiri zikoreshwa mu modoka z’amashanyarazi (EVs).

Ubu bufatanye buzatuma abakozi bashinzwe ikoranabuhanga muri BasiGo bashobora gusana no gufata neza batiri za CATL ku mugabane wose wa Afurika.

Itangazo BasiGoyasohoye ku wa 10 Kanama 2025 rigaragaza ko izajya ikusanya batiri zimaze kurangiza igihe cyazo, zigashyirwa mu bindi bikorwa bifite umumaro muri Afurika.

Binyuze muri iyo mikoranire, BasiGo Kenya na BasiGo Rwanda zizaba zihagarariye serivisi za CATL mu karere.

Abakozi mu ishami rya serivisi ya BasiGo muri Kenya no mu Rwanda bazahabwa amahugurwa yihariye n’ibikoresho bitangwa na CATL kugira ngo babashe gutanga serivisi zo gusana batIri ku rwego rw’Akarere ka Africa.

BatIri za CATL zikoreshwa muri bisi za BasiGo ndetse no mu modoka nyinshi zikoresha amashanyarazi muri Africa. Abakozi ba BasiGo bashinzwe gutanga serivisi bazahabwa ibikoresho bigezweho byo gupima no gusana izi batiri, n’ibikoresho by’ibisimbura ibishaje (pièces de rechange ) kugira ngo batange serivisi zihuse kandi zizewe.

Umuyobozi Mukuru wa BasiGo, Jit Bhattacharya, yatangaje ko iyi ari intambwe ikomeye kuri BasiGo ndetse ari ni n’ikimenyetso cy’uko ubushobozi bubatse muri Kenya no mu Rwanda bwizewe.
Ati Batiri ni igice cy’ingenzi kurusha ibindi mu modoka zikoresha amashanyarazi, kandi CATL ni yo iza imbere ku Isi mu bijyanye n’ikoranabuhanga rya batiri. Ubu bufatanye buzatuma dushobora gukomeza gukurikirana imikorere ya batiri za CATL muri Afurika, mu ma bisi yacu, no ku bandi bose batunze imodoka zikoresha amashanyarazi kuri uyu mugabane.”

Ahamya ko ubushobozi bwa BasiGo mu gutanga serivisi nziza bwagize uruhare mu kwemerwa na CATL nk’umufatanyabikorwa mwiza.

Ati “Uburambe bwa BasiGo no kuba ikorera muri Afurika bituma iba umufatanyabikorwa ukomeye wa CATL.”

Umuyobozi ushinzwe serivisi no gufasha abakiliya baguze ibikoresho bya CATL ku mugabane w’u Burayi, mu bihugu bya Aziya y’Abarabu na Afurika, Saba Azizi, yavuze ko ubu bufatanye ari intambwe y’ingenzi mu kwagura urusobe rwa serivisi za CATL ku rwego rw’Isi no gushyigikira serivisi zo gutwara abagenzi mu buryo burambye muri Afurika.
Ati “Ubu bufatanye buzatuma serivisi zo gusana batiri za CATL ziboneka imbere mu bihugu bya Kenya n’u Rwanda. Ibyo bizafasha cyane mu kongerera igihe imodoka ziri mu kazi no kugabanya igihe n’amafaranga byatwaraga mu gutumiza ibikoresho no gusimbuza ibirimo batiri ziba zangiritse”.

Avuga kandi ko ikigo cya BasiGo kizakoreshwa nk’ikusanyirizo rya batiri zishaje kandi bikoroshya igenamigambi rya CATL ku rwego rw’Isi mu kuzisana no kongera kuzikoresha.

Iyi ntambwe yo kugirwa umufatanyabikorwa wa CATL ibaye mu gihe isoko ry’imodoka zikoresha amashanyarazi riri kwaguka cyane muri Afurika, cyane cyane mu bijyanye no gutwara abagenzi n’ubucuruzi.

BasiGo itanga serivisi zo gutwara abagenzi hakoreshejwe imodoka zikoresha amashanyarazi
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments