Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe ari muri Australia mu ruzinduko rw’akazi, aho azagirana ibiganiro n’abayobozi batandukanye ndetse yitabire n’inama yiswe ‘Australian Leadership Retreat’.
Minisitiri Nduhungirehe yatangiye uruzinduko rwe ku wa Kane tariki ya 14 Kanama 2025, aho yitabiriye inama izahuriza hamwe abayobozi muri Guverinoma, abacuruzi ndetse n’imiryango itegamiye kuri Leta.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda ku wa 15 Kanama 2025 ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yatangaje ko Minisitiri Nduhungirehe yahuriye n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’amahanga n’Ubucuruzi, Hon. Matt Thistlethwaite, i Adelaide muri Australia.
Mu biganiro bagiranye, bagarutse ku ngingo zirebana n’inyungu rusange, zirimo ubucuruzi n’ishoramari hagati y’u Rwanda na Australia.
Australian Leadership Retreat, ni inama yo ku rwego rwo hejuru ihuriza hamwe abayobozi bo mu nzego za Leta, abikorera n’imiryango itari iya Leta yahawe insanganyamatsiko igira iti “Ishoramari rihuriweho kandi rihamye.”
Uruzinduko rwa Minisitiri Nduhungirehe rukazarangira ku wa 17 Kanama 2025.