Rev. Pst. Alain Numa yagaragaje ko hari ababyeyi birengagije inshingano zo guha uburere abana b’abahungu bwatuma bavamo abagabo bagirira igihugu akamaro.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro The Long Form gitegurwa na Sunny Ntayombya. Iki kiganiro cyabaye ku nshuro ya mbere imbonankubone cyitabirwa n’abantu bagera ku 100.
Alain Numa watangije igikorwa cyiswe ‘Boys to Men’ cyo kwigisha abana b’abahungu uko bavamo abagabo, ni we wari umutumirwa muri iki kiganiro cyaganiriwe ku ngingo igira iti “Ese umuryango Nyarwanda uri gutenguha abana b’abahungu?”
Impamvu nyamukuru y’iki kibazo ni uko usanga aba bana ari bo babatwa n’ibiyobyabwenge ndetse bakagira n’agahinda gakabije.
Abari bitabiriye iki kiganiro bahabwaga umwanya wo kubaza no gutanga ibitekerezo byabo kuri iyo ngingo.
Numa yagaragaje ko ababyeyi batiyegereza abana babo b’abahungu ngo babaganirize bamenye ibyo bakeneye, ari byo bituma bishakira inzira, bikarangira baciye mu nzira mbi bikabaviramo ibyo bibazo byose.
Ati “Abana b’ubu bakora ibintu byose bashaka kandi bakabikora batihisha bitewe n’ibyo babona ku mbuga nkoranyambaga. Hari aho bagera bakumva ari uburenganzira bwabo kubikora, iyo umubyeyi n’umwana bataganira cyane ngo babe inshuti, bituma bya bintu akora bitari byo byiyongera.”
Yakomeje avuga ko kugira ngo umwana w’umuhungu abe umugabo, abyigishwa n’umubyeyi we, kuko ari we umutoza kandi akamwereka uko umugabo yitwara n’ibyo akora.
Numa yavuze ko mu rugo rwe buri mwana aba afite inshingano ze mu byiswe minisiteri zitandukanye. Ibyo byose bituma umwana yiga kugira inshingano akiri muto kuko hari uba ushinzwe kugura umuriro, kwishyura ibishingwe cyangwa irondo, akizera ko ibyo byose bizabafasha kuba abagabo.
Numa yavuze ko atigeze amenya Se umubyara, ibyatumye abura umwigisha kuba umugabo, dore ko ibyo ababyeyi babyara nyina bamutoje bitari bihagije.
Kugira ngo abe umugabo, yabifashijwemo n’Umuryango FPR-Inkotanyi yinjiyemo ku myaka 18. Inkotanyi ni zo zamuhaye ibimuranga, zimwigisha kuba umugabo no gukunda igihugu.
Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Shami Elodie, wari Umushyitsi Mukuru mu bitabiriye ikiganiro, yavuze ko umuryango Nyarwanda atari wo gusa uri gutenguha abana b’abahungu, ahubwo ari ibintu biri ku Isi hose kandi hakenewe uruhare rwa buri wese mu kubirwanya.
Ati “Ntabwo ibyo biri mu Rwanda gusa, ni ahantu hose, ahubwo twebwe tugomba gushyira hamwe kugira ngo turebe icyo twageraho. Imbuto Foundation iri gutegura umushinga wo kubaka Imbuto Hub mu turere twose.”
“Abana bose, by’umwihariko, abahungu bazajya bahahurira, bige inshingano za kibyeyi, baganire ku buzima bwo mu mutwe n’imyororokere. Abavuye mu mashuri bazigishwa uko bajya ku isoko ry’umurimo. Ibi bizafasha abahungu n’abakobwa kugira indangagaciro mu buryo bungana.”
Shami yavuze ko kwita ku bahungu bitavuze ko abakobwa batazakomeza kwitabwaho no guhabwa amahirwe, ahubwo ko iterambere ribaho mu gihe abahungu n’abakobwa bose bahabwa amahirwe angana.
Sunny Ntayombya watangije Podcast ya The Long Form mu 2023, yavuze ko kabiri mu mwaka hazajya haba ikiganiro mu buryo bw’imbonankubone, atumire abantu batandukanye bo kugikurikira, banagire umwanya wo gutanga ibitekerezo no kubaza.




