Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeUncategorizedAmakipe y’u Rwanda yabonye intsinzi eshanu hafungurwa Imikino ya FEASSSA 2025 (Amafoto)

Amakipe y’u Rwanda yabonye intsinzi eshanu hafungurwa Imikino ya FEASSSA 2025 (Amafoto)

Amakipe ahagarariye u Rwanda mu Mikino ihuza Ibigo by’Amashuri muri Afurika y’Iburasirazuba (FEASSSA) yabonye intsinzi eshanu ku Munsi wa Kabiri watangirijweho iri rushanwa riri kuba ku nshuro yaryo ya 22.

 

Imikino y’uyu mwaka iri kubera mu Mujyi wa Kakamega muri Kenya ndetse ibirori byo kuyitangiza ku mugaragaro byabereye kuri Bukungu International Stadium, iri kuvugururwa, ubusanzwe ikinirwaho n’Ikipe ya Kakamega Homeboys.

U Rwanda ruri mu bihugu bitandatu byitabiriye iyi Mikino aho ruhagarariwe n’abanyeshuri 262. Hari kandi Kenya ifite abanyeshuri 1797, Uganda ifite 1582, Tanzania ifite 484, u Burundi bufite 46 na Côte d’Ivoire ifite 18.

Mu mikino yabaye ku wa Gatanu, amakipe y’u Rwanda yakinnye imikino 11, atanu muri yo abona intsinzi, atanu aratsindwa mu gihe imwe ari yo yanganyije.

Ikipe ya ADEGI muri Handball, ifite igikombe giheruka mu bahungu, yabonye intsinzi ya kabiri itsinze Ngombe SS yo muri Uganda ibitego 33-30.

Muri Volleyball y’abahungu, St Philippe Nelly yatsinze Goko HS yo muri Kenya amaseti 3-0 naho Petit Seminaire Virgo Fidelis itsindwa na Bukedea CS yo muri Uganda amaseti 3-1.

Muri Basketball, Kibuli SS yo muri Uganda yatsinze Marie Reine Kabgayi amanota 61-45, ITS itsinda Lumala SS yo muri Tanzania amanota 92-42 naho GS Gahini itsinda Itigi yo muri Tanzania amanota 58-37.

Ikipe CFGK yatangiye neza imikino yayo mu mupira w’amaguru, itsinda Highway SS yo muri Kenya ibitego 3-1 naho APE Rugunga itsinda Agai SS yo muri Kenya ibitego 2-0.

Mu batarengeje imyaka 15, ES Mukungu yanganyije na Moi Boarding yo muri Kenya igitego 1-1 naho mu bakobwa, PSB yanyagiwe na St Noah ibitego 6-0.

Muri Netball, GS Gahini yatsinzwe na Lutozo SS yo muri Tanzania ibitego 39-25.

Iyi mikino izasozwa ku wa 23 Kanama 2025, irakomeza kuri uyu wa Gatandatu aho amakipe y’u Rwanda akina imikino 18.

ADEGI yongeye kwitwara neza ibona intsinzi ya kabiri muri Handball
U Rwanda ruri mu bihugu bitandatu byitabiriye Imikino ya FEASSSA y’uyu mwaka
Kenya yakiriye iyi Mikino ihagarariwe n’abanyeshuri barenga 1700
Petit Séminaire Virgo Fidelis yatsinzwe na Bukedea Comprehensive School amaseti 3-1
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments