Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGAPalestine igiye kwitabira Miss Universe bwa mbere

Palestine igiye kwitabira Miss Universe bwa mbere

Umukobwa wo muri Palestine witwa Nadeen Ayoub, agiye kuba uwa mbere uzitabira Irushanwa ry’ubwiza rya Miss Universe, rizaba mu mpera za 2025.

 

CNN yatangaje ko itangazo ‘The Miss Universe Organization (MUO)’ yashyize hanze rigaragaza ko uyu mukobwa azitabira iri rushanwa mu Ugushyingo uyu mwaka.

Rigira riti “Miss Universe ihaye ikaze abakobwa bose bazitabira bahagarariye ibihugu byabo bitandukanye, aho hazaba hishimirwa ubudasa, guhanahana imico ndetse no gushyigikira abagore. Ayoub, umunyamategeko w’inararibonye akaba n’umunyamideli ukomoka muri Palestine, agaragaza kwihangana n’umurava bisobanura intego yacu.”

Nadeen Ayoub azahatanira ikamba n’abandi baturutse mu bihugu birenga 130 mu irushanwa rya Miss Universe rizaba riri kuba ku nshuro ya 74. Rizabera Bangkok, muri Thailand ku wa 21 Ugushyingo.

Uyu mukobwa w’imyaka 27 y’amavuko, yambitswe ikamba rya Miss Palestine mu 2022, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru The National cyo muri Abu Dhabi.

Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, Nadeen Ayoub, mu minsi ishize yavuze ko ashaka kuba ijwi ry’Abanya-Palestine, bari mu bihe bikomeye by’intambara.

Ati “Mfite ishema ryo gutangaza ko ku nshuro ya mbere mu mateka Palestine igiye guhagararirwa muri Miss Universe, mu gihe ikomeje kunyura mu mubabaro cyane cyane muri Gaza nzifashisha ijwi ry’abantu banze gucecekeshwa. Mpagarariye buri mugore n’umwana w’Umunya-Palestine, bafite imbaraga Isi ikeneye kubona.”

Icyemezo cyo kwemera ko Palestine ihagararirwa muri iri rushanwa ry’ubwiza kije mu gihe ibihugu byinshi bikomeje kunenga intambara ya Israel muri Gaza.

Mu gihe iyi ntambara igikomeje, ibihugu byinshi bikomeje kwiyemeza gushyigikira Leta ya Palestine. Kugeza ubu, ibihugu birenga 145 byamaze kwifatanya mu gusaba ko Leta ya Palestine yemerwa nk’igihugu ku rwego mpuzamahanga.

Mu biherutse harimo Australie, Canada n’u Bufaransa aho byatangaje umugambi wo kwemera Leta ya Palestine mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye izaba muri Nzeri.

Ni mu gihe u Bwongereza bwo bwatangaje ko buzayemera mu gihe Israel izaba yanze kwemera ibikubiye muri gahunda irimo n’ishyirwa mu bikorwa ry’ihagarikwa ry’intambara yo muri Gaza.

Palestine izitabira Miss Universe bwa mbere
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments