Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAMAKURUKwikiriza uyobora AMIR yashyize hanze igitabo kigaruka ku buzima bugoye yanyuzemo

Kwikiriza uyobora AMIR yashyize hanze igitabo kigaruka ku buzima bugoye yanyuzemo

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Ibigo by’Imari Iciriritse mu Rwanda (AMIR), Jackson Kwikiriza, yamuritse igitabo kigaruka ku buzima bugoye yanyuzemo, agaragaza ko bwamuviriyemo amahirwe akabasha kwiteza imbere ndetse n’umuryango we.

 

Iki gitabo Kwizera yise ‘Blessing in Disguise’ kigizwe na paji 362, zigaruka ku masomo akubiye mu buzima bwe mu bihe bitandukanye.

Ni igitabo kirimo inkuru y’ubuzima yagiye anyuramo mu bihe bitandukanye ariko izwi na bake. Kigaruka by’umwihariko ku buzima bugoye yakuriyemo, ubumuga yagize akiri muto, uburyo bwamuviriyemo amahirwe ndetse n’uburyo yaje kwiyubaka kuri ubu we n’umuryango we bakaba bameze neza.

Kwikiriza yavukiye mu muryango ukennye, aza kugira impanuka y’ijisho afite imyaka itanu aho ryahise ripfa burundu atangira amashuri afite ubumuga bw’ijisho rimwe ritabona.

Ibi byatumye ashyira umuhate mu masomo ye kugira ngo azahindure ubuzima bw’umuryango we. Ubwo yasozaga amashuri yisumbuye, yabuze amanota make ngo abone buruse imujyana muri kaminuza.

Kwikiriza yavuze ko ubwo bumuga bw’ijisho yari afite bwatumye ajya kwiga muri Makerere University iri muri kaminuza nziza muri Afurika.

Yavuze ko yahisemo kwandika iki gitabo kugira ngo agaragarize urubyiruko n’abandi bantu ko ibibazo bari kunyuramo uyu munsi bishobora kuzababyarira amahirwe cyangwa ibisubizo mu gihe kizaza.

Ati “Nanditse iki gitabo kubera ko hari igihe umuntu ashobora kunyura mu buzima bushaririye burimo ibibazo byinshi birimo ubukene, ariko buriya mu gihe utihebye akenshi birangira bikuviriyemo amahirwe.”

Yakomeje agira ati “Nandikaga ngerageza kwereka Abanyarwanda, cyane cyane urubyiruko, ko ibibazo banyuramo bakwiriye gushaka uko babibyaza umusaruro kugira ngo bizababere umugisha mu minsi izaza. Niyo mpamvu nyuma y’uko ngiye muri Kaminuza, ubuzima nari ndimo bwahindutse, mbona akazi nubaka umuryango wanjye ndetse nanjye ndiyubaka kugeza n’uyu munsi ndi umuyobozi ku rwego ndiho.”

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye, Tito Rutaremara, witabiriye umuhango wo kumurika iki gitabo, yaragishimye.

Ati “Iki ni igitabo gishobora kwigisha abantu bose banyura mu bibazo bitandukanye bakaba bamenya ko ibyo bibazo bishobora kubaviramo amahirwe n’umugisha, bityo ubuzima bwabo bugahinduka.”

Tito Rutaremara yashimiye Kwikiriza Jackson wanditse igitabo cyigisha ko nubwo umuntu yahura n’ibibazo byinshi haba hakiri amahirwe
Igitabo ‘Blessing in Disguise’ kigura ibihumbi 20 Frw
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments