Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAMAKURUMuvunyi Paul ashobora kwegura ku kuyobora Urwego rw’Ikirenga rwa Rayon Sports

Muvunyi Paul ashobora kwegura ku kuyobora Urwego rw’Ikirenga rwa Rayon Sports

Umuyobozi w’Urwego rw’Ikirenga rwa Rayon Sports, Muvunyi Paul, ashobora kwegura kuri izi nshingano, nk’uko amakuru IGIHE yabonye abivuga.

 

Mu minsi ishize, hakunze kumvikana umwuka mubi hagati ya Muvunyi Paul na Perezida w’Umuryango wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée.

Ni amakuru yamaganwa n’uwo twaganiriye uzi neza Muvunyi, akavuga ko abakwirakwiza amakuru y’uko aba bagabo bafitanye amakimbirane, ari abagamije inyungu zabo, ariko ibyo bavuga bitarimo ukuri.

Mu Ugushyingo 2024, ni bwo aba bagabo bombi batorewe kuyobora iyi kipe mu gihe cy’imyaka ine, gusa mu gihe gito babanye hagaragayemo kudahuriza hamwe ku byemezo bifatirwa muri iyi kipe.

Ibi byatumaga abarebera hafi iby’umupira w’amaguru mu Rwanda, bayoberwa ufite ijambo rya mbere mu ikipe, dore ko n’inama iherutse gutumizwa n’Urwego Rukuru rwa Rayon Sports, Twagirayezu yayiteye utwatsi kubera imyiteguro y’imikino ya gicuti n’Umunsi w’Igikundiro.

Umunsi w’Igikundiro warabaye ndetse usiga Rayon Sports yerekanye abakinnyi bayo bashya, inatsinzwe umukino wayihuje na Yanga SC yo muri Tanzania ibitego 3-1.

Mu byatunguranye ni ukubona ku munsi nk’uyu buri mufana n’umukunzi wa Rayon Sports aba yahagurutse ngo yereke urukundo ikipe, hatagaragaye bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports barimo na Muvunyi Paul.

Uwaganiriye na IGIHE, avuga ko impamvu Muvunyi Paul atitabiriye uyu munsi, ari uko amaze iminsi atameze neza, kandi bikaba bizwi n’abandi bayobozi bafatanya mu kuyobora Rayon Sports.

Amakuru IGIHE ni uko Muvunyi Paul ari gutekereza kwegura ku nshingano zo kuyobora Urwego rw’Ikirenga rwa Rayon Sports.

Ati “Ari kugenda abibwira inshuti ze za hafi ariko ntabyo arakora, ari kubitegura.”

Muvunyi Paul ni umugabo uri kugenda yegera imyaka y’izabukuru, abamuri hafi bakavuga ko atishimira uburyo yakunze kugenda agarukwaho mu itangazamakuru, kenshi akavugwaho amakuru atari yo kandi ntahabwe umwanya ngo asobanure ibimuvugwaho.

Nubwo uwo twaganiriye yirinze kubihamya, iyi ishobora kuba imwe mu mpamvu zatumye Muvunyi atekereza kwegura.

Amakuru avuga ko nubwo ari gutekereza kwegura, Muvunyi akigira uruhare mu gufasha Rayon Sports “kuko ni ikipe akunda.”

Mu kiganiro Munyakazi Sadate yagiranye na Fine FM ku wa Mbere tariki 18 Kanama, yavuze ko yakwishimira gutanga umusanzu we mu kunga abayobozi ba Rayon Sports bamaze imyaka irenga itanu mu makimbirane.

Ati “Hari umusanzu Munyakazi yatanga kugira ngo umuryango ube hamwe, bisanzure, bakorere mu bwumvikane, mu bworoherane, mu mibanire; ntekereza ko nabikora nishimye kandi nkabikora nihuse. Iyi myaka irenze itanu cyangwa itandatu twabanye mu makimbirane, hari ibyo twabonye muri aya makimbirane.”

Munyakazi Sadate uri no mu bajyanama b’Urwego rw’Ikirenga rwa Rayon Sports, ni umwe mu babaye hafi ya Twagirayezu muri minsi yo gutegura Rayon Day n’umwaka mushya w’imikino wa 2025/26.

Gikundiro yamaze no kumenyeshwa ko ifite iminsi 45 gusa yo kuba yamaze kwishyura arenga miliyoni 32 Frw uwahoze ari umutoza wayo, Robertinho, wayireze muri FIFA.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments