Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeUBUZIMAIbyo kwirindwa igihe uhoberana

Ibyo kwirindwa igihe uhoberana

Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Carnegie Mellon bwagaragaje ko guhoberana kenshi bigira ingaruka nziza ku buzima bw’umubiri n’ubw’amarangamutima, ariko bamwe bakabikora mu makosa menshi.

Ubwo bushakashatsi bwakorewe ku bantu 404 bakuze bugaragaza ko bafite ibimenyetso bike by’indwara zifata ubuhumekero nk’inkorora n’ibicurane. Ibi byerekana ko guhoberana bifite uruhare mu kuryoshya umubano n’urukundo, no kugabanya ibibazo by’ubuzima nk’umunaniro ukabije, n’indwara zifata igice cy’umutwe muri rusange.

Nidukoma urushyo dukome n’ingasire! Guhoberana ntibishimisha bose cyangwa ngo bikorwe mu buryo bwiza gusa, niyo mpamvu hari imbibi ntarengwa nk’uko bisobanurwa n’abashakashatsi.

1. Ntugahatirize

Bishobora kuba byiza kuri bamwe no ku buzima igihe bikozwe neza, ariko guhoberana ni ikibazo ku byiyumviro by’abatabishaka. Guhoberwa ku gahato bishobora kumvikana nk’ihohotera no kurengera.

2. Ntugahoberane utekereza ibikorwa by’imibonano mpuzabitsina

Bamwe mu bantu bahobera babyishimiye, byagera ku byiyumviro bafitiye abantu bakisanga mu bikorwa biganisha ku mibonano nko gukorakora ibice by’ibanga, nyamara bikaba byabangamira ubikorewe.

Keretse mwembi mubyumvikanyeho kandi mubishaka, naho abahoberana ntibakagombye gushingira kuri uwo mugambi.

3. Hoberana uhari mu ntekerezo

Wenda uhugiye kuri telefone, wenda uteruye ibintu bimeneka, cyangwa uri gusobanura ibintu runaka mu nshingano z’akazi, ariko wabona umuntu ukumbuye cyangwa ukunda kwihangana bikakugora.

Birumvika rwose amarangamutima yakuganjije! Gusa biba byiza uhoberanye witeguye udahubuka.

Wigeze gutungura umuntu ujya kumusuhuza ukaba wamukandagira cyangwa ukamukubita umutwe n’ibindi bishobora kubangamira uko yiyumva? Akenshi biterwa no guhoberana mu gihe kitari icya nyacyo.

4. Kuvuga amagambo make

Abahanga mu guhoberana ntibavuga cyane muri iki gikorwa, kuko bamwe bagifata nk’ubuvuzi bw’amarangamutima. Kuvugisha uwo muhobera ibintu biterekeranye bishobora kumukura mu munyenga wo guhoberana cyangwa akabihagarika akibikeneye.

Gusa ku bakunzi bishobora kuba byiza kubwirana amagambo y’urukundo igihe muhoberana.

Igihe cyose uhoberana rero zirikana ibi!

Itegereze imyitwarire y’uwo muhobera. Urumva akwiyaka? Urumva ahumeka neza nk’ubyishimiye cyangwa ahumeka insigane? Guhoberana ni igikorwa ngirana. Niyo mpamvu niba kitishimiwe, wagihagarika.

Nk’uko ubushakashatsi bwashyizwe mu kinyamakuru Psychosomatic Medicine bubigaragaza, guhoberana no gukora ku mukunzi mu buryo bwuje urugwiro hagati y’abashakanye cyangwa abakundana byongera umusemburo wa oxytocin ufite akamaro mu bihe byo kwibaruka ukagabanya cortisol, umusemburo uterwa n’ibihe bibi cyane cyane ibijyanye no guhangayika.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments