Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGATrump afite impungenge ku bushake bwa Putin bwo gusoza intambara

Trump afite impungenge ku bushake bwa Putin bwo gusoza intambara

Perezida Donald Trump yatangaje ko atewe impungenge n’uko mugenzi we w’u Burusiya, Vladimir Putin, ashobora kuba adafite ubushake bwo kurangiza intambara iri guhuza igihugu cye na Ukraine.

 

Trump yavuze ko intambara ihuje impande zombi ari intambara itoroshye, ndetse aca amarenga ko mugenzi we ashobora kuba atifuza kurangiza intambara.

Ati “Tuzareba uko Putin azitwara mu byumweru biri imbere. Birashoboka ko adashaka gusinya amasezerano [yo guhagarika intambara].”

Uyu muyobozi yongeyeho ko mu gihe byaba bimeze gutyo, Putin ’yahura n’ibihe bitoroshye’ ariko ntiyasobanura neza ibyo ari byo.

Abayobozi bombi baherutse guhurira muri Leta ya Alaska mu rwego rwo kuganira ku buryo bwo kurangiza intambara, ndetse nyuma yaho Trump yavuze ko yishimiye uko ibiganiro byagenze.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments