Maj Gen (Rtd) Clayton Boanubah Yaache uri mu basirikare ba Loni bari mu Rwanda mu 1994, yavuze ko kenshi yagiye yumva abantu bavuga ko hari umuntu umwe warokoye abantu bahungiye muri Hôtel des Mille Collines, ariko ibyo ari ikinyoma cyambaye ubusa.
Maj Gen (Rtd) Yaache ukomoka muri Ghana, ni umwe mu basirikare bahoze ari ab’Umuryango w’Abibumbye [Loni] b’Abanyafurika bari mu butumwa bw’amahoro mu Rwanda mu 1994.
Ubwo Akanama Gashinzwe Umutekano ka Loni kafataga umwanzuro wo kugabanya umubare w’ingabo uyu muryango wari ufite mu Rwanda mu 1994 ukagera kuri 270, Gen Dallaire na Gen Anyidoho wo muri Ghana bari mu batarabyakiriye neza kuko babonaga akaga Abatutsi barimo guhura na ko.
Baje kugabanywa, gusa bamwe muri bo banga gutaha. Muri bo, harimo abo muri Ghana bari bayobowe na Gen Anyidoho, bagize ubutwari bwo gukomera ku Batutsi nubwo bari bake kandi badafite ibikoresho bihagije.
Mu minsi 100 Jenoside yamaze, aba basirikare ba Ghana babashije kurokora abagera ku bihumbi 30.
Bwa mbere Maj Gen (Rtd) Yaache yageze mu Rwanda muri Gashyantare 1994, amezi abiri mbere y’uko Jenoside itangira.
Yari ashinzwe gukurikirana ibikorwa muri Perefegitura ya Byumba, agace katagerwamo n’intambara [Demilitarized Zone], gusa nyuma y’uko Jenoside itangiye yaje kujya i Kigali.
Ku wa 20 Kanama 2025, mu kiganiro n’itangazamakuru, Maj Gen (Rtd) Yaache Yavuze ko inkuru ya Rusesabagina ivuga uburyo yarokoye abantu, yakwirakwijwe cyane igafatwa nk’ukuri ku buryo benshi bayizeye.
Ati “Ariko ibyo ni ibinyoma bisa, bishingiye ku gushaka kwiyitirira ibyo atakoze. Ni ibintu bidasobanutse na gato. Nta kuri kurimo.”
Rusesabagina Paul yamenyekanye cyane muri filime Hotel Rwanda, ivuga uburyo yarokoye abantu muri Hôtel des Mille Collines mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Bamwe mu Batutsi babaye muri iyo hoteli icyo gihe, bagaragaje ko hari byinshi biri muri iyo filime bitari ukuri, Rusesabagina na we yigeze kwiyemerera ko filime ya Hotel Rwanda itavuga ukuri kuzuye kuko hari ibyongewe mu nkuru yayo kugira ngo irusheho kuryoha.
Iki kinyoma Rusesabagina yamaze igihe kinini akigenderaho ndetse mu 2005 kiza kumuhesha umudali uzwi nka ‘Presidential Medal Award of Freedom’ yambitswe na George W. Bush wayoboraga Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Maj Gen (Rtd) Yaache yavuze ko “Ukuri ni uko muri iyi hoteli twabagamo hari n’abandi bantu benshi bahahungiye n’abasirikare b’Umuryango w’Abibumbye bari mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Rwanda, uko ni ko kuri.”
Yavuze ko umutekano n’uburinzi byahabwaga abayirimo byakorwaga na MINUAR.
Ati “Ntabwo byari ibikorwa bya hoteli, byari inshingano za MINUAR. Ibikorwa byose by’ingenzi haba kugena uko abantu bahungishwa, inama zo gutegura uko barindwa ndetse n’ibyemezo byafatwaga byose byakorwaga n’ingabo za Loni zari aho, si umuntu ku giti cye.”
Yongeyeho ko “Niba rero umuntu umwe ku giti cye agenda yiyitirira ibikorwa by’abandi, birababaje cyane.”
Yakomeje avuga ko “Icy’ingenzi ni uko dukwiye guhashya burundu ibinyoma byakwirakwijwe binyuze muri filime n’icengezamatwara byafashwe nk’ukuri, bikagaragaza ko hari umuntu umwe ku giti cye warokoye abari muri hoteli. Ukuri kw’ibyabaye ni uko ubuzima bwabo bwari mu biganza by’ingabo za MINUAR zasigaye.”
Maj (Rtd) Peter Sosi na we uri mu bahoze ari abasirikare ba MINUAR, Yavuze ko hari igihe yari yitabiriye gahunda muri Irlande, hifashishwa filime ya Hotel Rwanda nk’imfashanyigisho.
Yavuze ko yabwiye abayikoresheje ko ashingiye ku makuru n’ubuhamya afite ku byabaye mu Rwanda, iyo filime irimo ibinyoma byinshi kandi ko hari ibintu biyigaragaramo by’amakabyankuru adafite ishingiro.
Ati “Bari bari kuyikoresha nk’imfashanyigisho ariko mbwira umwarimu wayikoresheje ko iyi filime idashingiye ku nkuru mpamo. Nubwo hari ibice bimwe ntari nzi neza ariko hari ibindi nari nzi neza, kandi ibigaragaramo si ko byabaye.”
“Nababwiye ko bitigeze bigenda uko. Numvise ari nk’iya Hollywood bashyizemo ibintu byinshi by’inyongera ngo irusheho kugaragara uko bayishaga.”
Iyi filime yagaragaje Rusesabagina nk’intwari arokora Abatutsi bari bahungiye muri Hotel des Mille Collines, ihabanye n’ubuhamya bw’abaharokokeye bugaragaza ko yuzuyemo amakabyankuru.
Rusesabagina yatangiye kuyobora Hotel des Mille Collines ku wa 16 Mata 1994, nyuma y’iminsi icyenda Jenoside itangiye. Bivugwa ko yahise yigwizaho ububasha bwose, akakira cyangwa akirukana uwo ashatse.
Amacumbi ngo yayahaye abantu be ba hafi n’abandi bashoboraga kwishyura, abatabishoboye akabasohora, anarenga ku busabe bwa Perezida wa Sabena Hotels yacunganga iyo hotel, wari wasabye ko yakira impunzi zose atazishyuje.
Si ukwishyuza abari bari muri hoteli gusa, kuko hari n’abo Rusesabagina yitambitse ko bahungira mu mahanga.
Mu gihe cya Jenoside, Abatutsi bahungiye muri Hotel des Mille Collines bari bafite amahirwe yo kujya hanze mu gihe habonetse uwishingira ko azabakira nibagerayo.
Abenshi mu babigerageje ntibahiriwe kuko Rusesabagina nk’uwari ikiraro gihuza impande zombi, yitambitse imigambi yabo.