Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAMAKURUKarongi: Ubuso buhingwaho ibirayi buziyongeraho hegitari 1000

Karongi: Ubuso buhingwaho ibirayi buziyongeraho hegitari 1000

Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwatangaje ko mu rwego rwo kurwanya ubukene no guteza imbere abaturage bugiye kongera ubuso buhingwaho ibirayi bukava kuri hegitari 2000 bukagera kuri hegitari 3000.

 

Ni icyemezo ubuyobozi bw’aka karere bwafashe nyuma y’aho ubushakashatsi ku mibireho y’ingo bwa karindwi (EICV-7) bugaragaje ko 38, 2% by’abaturage bako ari abakene.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald avuga ko mu mpamvu zituma aka karere kari mu dukennye cyane ari uko nta bicuruzwa kohereza ku masoko yo hanze y’Akarere uretse amakara, ikawa n’icyayi.

Karongi ni kamwe mu turere two mu Ntara y’Iburengerazuba dufite ubutaka busharira.

Meya Muzungu avuga ko mu busesenguzi bakoze basanze bakwiye gushyira imbaraga mu bihingwa byihanganira ubusharire bw’ubutaka.

Ati “Twabonye ko Akarere kacu kari mu turere twakwera ibirayi cyane. Tugereranyije n’ibindi bihingwa duhinga, ibirayi bikuba hafi inshuro eshatu cyangwa enye umusaruro kandi urebye no ku isoko uyu munsi igiciro cy’ikilo cy’ibirayi n’ikilo cy’ibigori ntaho bitandukaniye”.

Meya Muzungu avuga ko indi mpamvu yatumye bahitamo kongera ubuso buhingwaho ibirayi ari uko byerera amezi atatu, mu gihe ibigori byerera amezi atanu.

Ati “Umuntu wahinze ibirayi ashobora kubonamo toni 15 kuri hegitari, mu gihe ibigori abonamo toni eshatu, kandi ugasarura ibirayi ugasarura n’ibishyimbo muri cya gihe uwahinze ibigori atarasarura. Kandi ibirayi bizana amafaranga bikazana n’ibyo kurya mu ngo zacu”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi butangaza ko guhera mu gihembwe cy’ihinga cya A 2026 ubuso buhingwaho ibirayi buzava kuri hegitari 2000 bukagera kuri hegitari 3000. Biteganyijwe kandi ko umusaruro uzava kuri toni 12 kuri hegitari ukagera kuri toni 16.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments