Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAMAKURUAbanyeshuri ibihumbi 106 batsinzwe ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange...

Abanyeshuri ibihumbi 106 batsinzwe ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’ayisumbuye

Minisiteri y’Uburezi yagaragaje ko mu banyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’ayisumbuye abarenga ibihumbi 106 batsinzwe.

 

Ubwo hatangazwaga amanota ku wa 19 Kanama 2025, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi mu mashuri, NESA, Dr. Bahati Bernard, yagaragaje ko mu mashuri abanza abanyeshuri batsinze ku kigero cya 75,65%.

Ibyo bisobanuye ko abatsinzwe bangana na 24,35% by’abari bakoze ibizamini.

Imibare ya NESA yerekana ko abakoze ibizamini banakosowe mu bisoza amashuri abanza ari 219.900 muri bo abatsinze ni 75, 65% ni ukuvuga abarenga ibihumbi 166 mu gihe abatsinzwe ari 53.566.

Raporo yerekana ko muri abo, abafite amanota ari hagati ya 0-10% ari 36, abafite amanota 10-19% ni 64, abafite amanota ari hagati ya 20-29% ni 976, abafite hagati ya 30-39% ni 10.916 mu gihe ababonye amanota 40-49% ari 41.574.

Nubwo bigaragara ko hari abatsinzwe benshi, NESA yagaragaje ko hari impinduka zigaragara ugereranyije n’umwaka wari wabanje kuko abari bafite amanota ari munsi ya 50% bari 118.881 nubwo atari yo yari yafatiweho.

Bahati ati “Dushingiye ku isesengura twakoze tumaze kubona ibisubizo by’ibizamini. Bigaragara ko abana bakoze neza ku banyeshuri bose tugereranyije ibyavuye mu bizamini bya Leta 2023/2024.”

Muri abo banyeshuri batsinze abashyizwe mu mashuri biga baba mu bigo ni 15.695 mu gihe abagera ku 150.639 bazajya biga bataha.

Ku ruhande rw’abanyeshuri barangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, abakoze ibizamini ni 148,702 ariko abakosowe babariwe n’amanota ni 148.676 mu gihe muri bo 95.674 batsinze ibizamini bangana na 64.35%.

Ababonye amanota ari munsi ya 50% yafatiweho ni abanyeshuri 53.004 bingana na 35,65%.

Bigendanye n’amanota babonye abari bafite ari hagati ya 40-49% bangana na 40.936, abafite 30-39% ni 11.850, abafite amanota 20-29% bangana na 245, abafite amanota ari hagati ya 10-19% ni 9 mu gihe abafite munsi y’amanota 10 ari barindwi.

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yagaragaje ko inzego zose zikwiye gufatanya kugira ngo hazamurwe ireme ry’uburezi.

Ati “Twese dufatanye kuzamura ireme ry’uburezi, abana barusheho gutera imbere. Tubikore mu buryo bwubaka kugira ngo tuzashobore kugera ku cyerekezo 2050.”

Yavuze ko kugira ngo umwana yimuke ave mu cyiciro kimwe ajye mu kindi agomba kuba yaratsinze ibizamini bya Leta nibura akagira amanota 50%.

Yashimangiye ko imibare mu mashuri abanza n’isomo ry’ubugenge mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye biri mu bigomba gushyirwamo imbaraga cyane kuko byagaragaye ko abana babitsinzwe ku kigero cyo hejuru.

Yagaragaje ko gahunda nzamurabushobozi ku banyeshuri batsinzwe izatangirana n’umwaka w’amashuri kugira ngo abanyeshuri bose babashe gukora neza.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments