Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuva mu 2024 yatangiye gutanga ikinini cya Multiple Micronutrient Supplementation gikungahaye ku ntungamubiri n’imyunyu ngugu 15 ku buryo gifasha ababyeyi kuzabyara abana badafite ikibazo cy’igwingira.
Iki kinini umubyeyi akinywa rimwe ku munsi, akagikoresha amezi atandatu. Byatangiye bitangwa mu turere dufite ibibazo by’abana benshi bagwingiye.
Ababyeyi bagihabwa bavuga ko cyatumye batongera kugira isereri kubera kubura amaraso, n’umwana uri mu nda agakura neza.
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana yatangaje ko iki kinini kirimo vitamine 10 n’imyunyu ngugu itanu, kandi bifasha umubyeyi, umwana n’igihugu muri rusange.
Ati “Umubyeyi iyo atwite agomba guhabwa indyo yuzuye, ubu twongeyemo n’ikindi kinini kirimo inyongeramirire, intungamubiri ndetse n’imyunyungugu igera kuri 15 tuvuye kuri ibiri, iki cyatangiye gutangwa umwaka ushize [2024] n’ibyo agenerwa noneho wa mwana akazavuka afite ibyangombwa byuzuye agakomeza mu minsi 1000, ugakomeza ukamuherekeza. Buriya uba umufashije ukaba ufashije n’igihugu.”
Imibare ya Minisante igaragaza ko ababyeyi bahawe iki kinini cya MMS barenga ibihumbi 50. Magingo aya gitangwa kugeza ku rwego rw’ikigo nderabuzima.
Mu Rwanda habarurwa ibigo nderabuzima birenga 500, amavuriro y’ibanze arenga 1280 n’ibitaro birenga 57.
