Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGAU Bubiligi bwiyemeje guheka RDC kugeza ijwi ryayo ryumvikanye i Burayi

U Bubiligi bwiyemeje guheka RDC kugeza ijwi ryayo ryumvikanye i Burayi

Guverinoma y’u Bubiligi yiyemeje guheka iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugeza ijwi ry’ibyifuzo byayo ku ntambara yo mu burasirazuba ryumvikanye mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).

 

Iri sezerano ryatanzwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prévot, ubwo yari mu ruzinduko muri RDC tariki ya 19 Kanama 2025.

Minisitiri Prévot yatangaje ko kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka ubwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Qatar byatangiraga gushaka umuti w’amakimbirane yo muri RDC, EU yacecetse nyamara na yo yakabaye ikurikirana ikibazo ku giti cyayo.

Yagaragaje ko mu bihangayikishije harimo ko ihuriro AFC/M23 rikomeje gushyira ubuyobozi bwaryo mu bice rigenzura mu burasirazuba bwa RDC, busimbura ubwashyizweho na Leta ifite icyicaro i Kinshasa.

Yagize ati “Haracyari ibiduhangayikishije mu kibazo cyo mu burasirazuba bwa Congo, aho tubona M23 ishyiraho ubuyobozi bwayo n’urwego rw’ubutabera bisumbura abayobozi bari basanzwe, ikitwara nk’aho ubwo butaka bwabaye ubwayo. Ibi ntibikwiye.”

Minisitiri Prévot yavuze ko u Bubiligi buzakomeza ubukangurambaga busaba ko itegeko mpuzamahanga, cyane cyane irirebana n’ubusugire n’ubwigenge bwa RDC ryubahirizwa mu burasirazuba bw’iki gihugu.

Leta ya RDC yamenyesheje Qatar ko yifuza gusubizwa ibice byose bigenzurwa na AFC/M23, gusa iri huriro ryagaragaje ko bitazashoboka, ahubwo ko rishaka gukomeza kubigenzura, rigakomeza kubisubiza ku murongo mu nzego zirimo umutekano.

Leta Qatar yagejeje kuri Leta ya RDC na AFC/M23 umushinga w’amasezerano y’amahoro urimo ingingo yo gushyiraho umutwe w’ingabo zidasanzwe uhuriweho n’impande zombi, uzakorera mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo. Uyu mushinga uracyasuzumwa.

Minisitiri Prévot yasezeranyije Leta ya RDC gushyigikira ibyifuzo byayo
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments