Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascéne, yakebuye umukobwa wa Sebatware Marcel wayoboye uruganda CIMERWA, wifatanya n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR mu mugambi wo gukuraho ubuyobozi bw’u Rwanda.
Zaneza Denise n’abandi Banyarwanda baba mu Bubiligi no mu Bufaransa, biganjemo abakomoka ku bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bamaze igihe kirekire bibasira Leta y’u Rwanda, ari na ko bakomeza gukwirakwiza icengezamatwara rya FDLR.
Minisitiri Bizimana yamenyesheje Zaneza ko kuvuka kuri Sebatware wagize uruhare muri Jenoside atari icyaha kuko hari n’abandi benshi bahuje aya mateka, ariko ko bo bahisemo kwitandukanya n’ingengabitekerezo y’irondabwoko, urwango na Jenoside, bahitamo kwifatanya n’abandi kubaka u Rwanda.
Ati “Wowe wahisemo urwango no gukorana na FDLR ngo murashaka guhirika ubuyobozi bw’u Rwanda. Ayinya! Ushobora kurota uhagaze, ni uburenganzira bwawe ariko nkurahiye ko izo nzozi utazigera uzikabya.”
Yakomeje ati “Ubuyobozi bw’u Rwanda wirirwa usebya, wibeshya ko wabuhirika, reka nkwibutse ko ari bwo bwavanyeho ibibi ubwitirira byasenye igihugu kandi so Sebatware Marcel yabigizemo uruhare rw’ibanze. Byaba byiza witandukanyije n’ubwicanyi bwe, ukareka kubushyigikira no gukwiza ingengabitekerezo yamuranze.”
Amateka ya Sebatware mu Bugarama
Kuva mu 1983 kugeza mu 1994, Sebatware Marcel yari Umuyobozi Mukuru wa CIMERWA, muri Komini Bugarama mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu. Mu 1992, we, Kamanzi Meschak wari Burugumesitiri, Colonel Singirankabo Claudien n’abandi bashinze itsinda ry’Interahamwe ryari rifite ishami muri uru ruganda.
Minisitiri Bizimana yasobanuye ko Sebatware, Burugumesitiri Kamanzi na Col Singirankabo binjije abakozi benshi ba CIMERWA muri iri tsinda ry’Interahamwe, bari biganjemo abakomokaga muri Perefegitura ya Ruhengeri na Gisenyi.
Yabwiye Zaneza ko iri tsinda rimaze gushingwa, Sebatware na Col Singirankabo bayoboye ibikorwa byo kuritoza no kuriha intwaro kandi ko byakorerwaga muri CIMERWA.
Ati “Tariki 8 Mata 1994, jenoside ya rurangiza igitangira, so Marcel Sebatware afatanyije n’izo nterahamwe ze batangije iyicwa ry’Abatutsi mu Bugarama, bahera ku bakozi ba CIMERWA n’imiryango yabo. Biciwe ahitwaga ‘Cellule spécialisée’.”
Minisitiri Bizimana yasobanuye ko Sebatware n’Interahamwe Ntawumenyumunsi Pascal batanze urutonde rw’Abatutsi n’aho batuye kandi ko bategetse abandi bakozi ba CIMERWA n’Interahamwe kujya kubasohora ku ngufu mu ngo zabo no kubica.
Ati “Uwo munsi hishwe abakozi b’Abatutsi 80 n’imiryango yabo. Interahamwe za so Marcel Sebatware zimaze kuyogoza mu Bugarama, zagabye ibitero i Mushaka, Mibilizi, Kamembe, Kibogora, Nkanka, Gihundwe, Hanika, Shangi, Nyamasheke, Gashirabwoba, Mururu, Shagasha, Gisakura n’ahandi zimara Abatutsi karahava.”
Yavuze ko igihe itsinda ry’Interahamwe ryashinzwe na Sebatware ryajyaga kwica Abatutsi, ryatwarwaga n’imodoka za CIMERWA, zikayoborwa na Munyakazi Yussuf, kandi ko nyuma yo kurimbura abo muri Cyangugu, zakomereje Mugonero, Gishyita na Bisesero.
Minisitiri Bizimana yibukije Zaneza ko nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubuyobozi bwa FPR Inkotanyi bwubatse igihugu cyari cyarasenywe n’abarimo Sebatware, ati “Icyiza kuri mwe nimuze twubake twese. Ibindi bibi mubamo ntimuduheho.”
