Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Rwanda rwiyemeje guharanira amahoro mu karere ruherereyemo, ari na cyo gituma ibihugu byarwitabaje nka Centrafrique na Mozambique rwabitabaye rukabifasha kugarura amahoro.
Yabigarutseho ku wa 20 Kanama 2025 mu Nama Mpuzamahanga ya Cyenda ya Tokyo yiga ku Iterambere rya Afurika (TICAD9), yabereye i Yokohama mu Buyapani.
Nduhungirehe yavuze ko nubwo ibihugu bishyira ingufu mu kubaka ubukungu burambye bushingiye ku ikoranabuhanga, ari ngombwa kuryubakira ku mahoro n’umutekano
Yashimangiye ko Afurika yateye intambwe igaragara mu kwicungira umutekano, kuko Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wageze ku ntego zawo zo gushyira miliyoni 400 $ mu kigega cy’Amahoro ku bufatanye n’abikorera.
Ati “U Rwanda ruzakomeza kuba umufatanyabikorwa wizewe mu kubungabunga amahoro mu karere kacu.”
Yavuze ko u Rwanda rwitabazwa n’ibindi bihugu ngo rubifashe kubungabunga amahoro n’umutekano kandi ruzabikomeza.
Ati “Ku busabe bw’ibihugu by’inshuti, twohereje ingabo muri Repubulika ya Centrafrique no muri Mozambique, kandi dukomeje gutanga umusanzu mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo no muri Centrafrique.”
Nduhungirehe yashimangiye ko “Ibi bikorwa byerekana umuhate w’igihugu cyacu mu gushaka ibisubizo Nyafurika ku bibazo bya Afurika.”
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko Amahame yo Kurengera Abasivili yasinyiwe i Kigali mu 2015 agihabwa agaciro ndetse ari yo agenderwaho mu bikorwa byo kugarura amahoro n’umutekano.
Imiryango y’ubukungu yafasha byinshi…
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko imiryango y’ubukungu ibihugu bibamo ikwiye kugira uruhare mu gukemura ibibazo by’umutekano ibihereye mu mizi.
Nk’urugero mu Karere k’Ibiyaga Bigari, hari ibikorwa biyobowe n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’Umuryango w’Ubukungu w’ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC), mu mikoranire n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, mu gufasha kugera ku gisubizo kirambye cy’amahoro mu karere.
Yasobanuye ko bishyigikiwe n’inzira za dipolomasi zirimo amasezerano y’amahoro yashyiriweho umukono i Washington n’ibiganiro by’amahoro bya Doha bihuza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umutwe wa AFC/M23.
Ati “Twizera ko intego yacu yo gucecekesha imbunda ku mugabane wacu izagerwaho mu mpera z’ikinyacumi (2030).”
Yavuze ko bitagerwaho ibihugu bidahagurukiye gukemura “imizi y’ibibazo by’intambara nk’ubuyobozi bubi, ruswa, ivangura, n’ingengabitekerezo ya jenoside, bikigaragara cyane mu bihugu nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).”
Nduhungirehe yashimangiye ko niba Afurika izaba izingiro ry’iterambere ry’ubukungu no guhanga ibishya mu bihe bizaza, ari ngombwa ko hagira igikorwa ubu.
Inama Mpuzamahanga ku Iterambere rya Afurika ya Tokyo (TICAD) yatangiye mu 1993. Ihuriza hamwe abayobozi ba Afurika n’abafatanyabikorwa bayo, n’u Buyapani, bakigira hamwe icyateza imbere Afurika mu bukungu, amahoro n’umutekano.
