Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeIMIKINOUrwego Rukuru rwa Rayon Sports rwongeye gutumiza Inteko Rusange

Urwego Rukuru rwa Rayon Sports rwongeye gutumiza Inteko Rusange

Nyuma y’uko Urwego Rukuru rwa Rayon Sports rutumije Inteko Rusange y’Umuryango wa Rayon Sports igaterwa utwatsi na Perezida Twagirayezu Thaddée, mugenzi we Muvunyi Paul yongeye gutumiza indi.

 

Buri mwaka, akenshi mbere y’uko umwaka mushya w’imikino utangira, amakipe menshi arimo Rayon Sports ategura inteko rusange isanzwe iba igiye gusuzumirwamo ibyaranze umwaka wabanje, ikanemerezwamo ibikorwa n’ingengo y’imari by’umwaka mushya.

Ni muri urwo rwego muri Nyakanga 2025, Komite Nyobozi ya Rayon Sports ihagarariwe na Twagirayezu Thaddée yandikiwe ibaruwa n’Urwego rw’Ikirenga rwayo ruyobowe na Muvunyi Paul, gusa yo igaragaza imbogamizi mu kwitabira iyo Nteko Rusange Isanzwe rwari rwatumije.

Muvunyi Paul yongeye kwandika indi baruwa ku wa Gatatu, tariki ya 20 Kanama 2025, asaba abanyamuryango bose kwitabira Inteko Rusange izaterana ku wa 7 Nzeri 2025.

Ku murongo w’ibizigirwa muri iyo nama harimo kurebera hamwe raporo y’ibikorwa na raporo y’umutungo by’umwaka wa 2024/25 na gahunda y’ibikorwa n’ingengo y’imali by’umwaka wa 2025/26.

Hari kandi raporo y’ubugenzuzi bw’imiyoborere n’umutungo by’umwaka wa 2024/25; raporo y’ibikorwa by’akanama gashinzwe gukemura amakimbirane muri 2024/25 n’ibindi.

Muvunyi yatumije iyi nama mu gihe byavugwaga ko ashobora kwegura, akava ku nshingano zo kuyobora Urwego Rukuru rwa Rayon Sports, dore ko hashize igihe kItari gito hari ukutumvikana ku miyoborere y’ikipe ku ruhande rwe n’urwa Twagirayezu Thaddée.

Gikundiro iri kwitegura umwaka w’imikino wa 2025/26, izakinamo amarushanwa arimo na CAF Confederation Cup izahagarariramo u Rwanda.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments