Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAMAKURUAbarenga 2000 biyandikishije mu marushanwa yo gusoma no kwandika ibitabo

Abarenga 2000 biyandikishije mu marushanwa yo gusoma no kwandika ibitabo

Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda rwatangije amarushanwa yo gusoma no kwandika mashuri makuru na kaminuza, aho abarenga 2000 bamaze kwiyandikisha, gusa akazaba afite umwihariko wo guhugura abahatana ku buryo bwo kwandika ibitabo.

 

Ni amarushanwa agiye kuba ku nshuro ya kane, aho azabimburirwa no guhugura abanyeshuri bazahatana ku bijyanye no kwandika ibitabo, ndetse bafashwe mu gihe bari kubyandika, ku buryo n’ibitabo bitazatsinda muri aya marushanwa, bizaba byanditse neza ku buryo byajya ku isoko no mu masomero.

Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abanditsi, Hategikimana Richard, yavuze ko aya marushanwa bongeyemo guhugura abanyeshuri ku bijyanye no kwandika ibitabo kuko basanze nta bumenyi babaga bafite ku bijyanye no kwandika ibitabo.

Yagize ati “Mu marushanwa twagiye dutegura twabonye abana nta bumenyi bafite bwo kwandika ibitabo ku buryo bakwandika igitabo cyajya ku isoko, yewe n’abo muri kaminuza usanga afite ubumenyi bwo kwandika kimwe bandika barangije ariko si bwo bwoko bw’ibitabo bijya ku isoko, rero twahisemo kubanza kubibigisha.”

Akomeza asobanura ko aya marushanwa ari mu mujyo wo gutegura abana kuzavamo abanditsi beza ndetse no kongera umubare w’abanditsi mu Rwanda, ku buryo babasha no kugeza ibihangano byabo ku masoko mpuzamahanga.

Ati “Mu Rwanda hari ikibazo cy’abanditsi, hari nk’abantu bavuye mu bihugu byo mu mahanga bajya baza kugura ibitabo ariko bakabibura, nko mu mwaka ushize handitswe ibitabo 34 mu gihugu hose, ibyo ni ibitabo bike cyane ku gihugu ni yo mpamvu dushaka gutegura aba bana ngo bazavemo abanditsi beza.”

Ibitabo bizahiganwa n’ibivuga ku mateka y’u Rwanda, indangagaciro na kirazira z’umuco Nyarwanda, iterambere ry’igihugu ndetse n’ibindi byose bikangurira abana kumenya ubwiza bw’u Rwanda ndeze n’umuco wa Kinyarwanda.

Kugeza ubu aya marushanwa yitabiriwe na Kaminuza zirenga 20 zo mu Rwanda.

Ibitabo bizahiga ibindi bizafashwa n’urugaga gushakirwa isoko, ndetse abatsinze bahabwe ibikoresho bizabafasha gukomeza umwuga, nka mudasobwa n’ibindi.

Amarushanwa nyirizina azatangira ku wa 28 Gashyantare 2026 aho abanyeshuri bazaba bamaze kwandika no gutunganya ibitabo byabo, ibihembo bikazatangwa muri Gucurazi 2026.

Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda, Hategikimana Richard, yavuze ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu kwigisha abana imyandikire y’ibitabo
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments