Urukiko rukuru rw’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwagize umwere François Beya washinjwaga umugambi wo gukuraho ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi.
Beya wahoze ari umujyanama wihariye wa Perezida Tshisekedi mu by’umutekano yatawe muri yombi muri Gashyantare 2022, afungurwa by’agateganyo muri Kanama uwo mwaka kugira ngo ajye kwivuriza mu mahanga. Kugeza ubu yari akiri mu Bufaransa.
Tariki ya 28 Nyakanga, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Beya akwiye igifungo cy’umwaka umwe kirimo amezi atandatu asubitse bitewe n’uko ubuzima bwe butameze neza. Byari bisobanuye ko n’iyo yakatirwa, atafungwa kuko amezi atandatu yayamaze afunzwe.
Urukiko kuri uyu wa 21 Kanama rwanzuye ko nta kimenyetso kigaragaza ko Beya n’abandi bareganwaga, Guy Vanda Nowa Biama na Colonel Pierre Kalenga Kalenga, bagize umugambi wo gukura Perezida Tshisekedi ku butegetsi no guhungabanya ubuzima bwe, bityo ko ari abere.
Beya w’imyaka 70 y’amavuko yatangiye gukorera Leta mu gihe cy’ubutegetsi bwa Mobutu Sese Seko. Mu myaka ya 1980, yabaye umukozi w’urwego rushinzwe iperereza, rwahoze rwitwa CND (Centre National des Documentations).
Ku butegetsi bwa Laurent Désiré Kabila na Joseph Kabila, Beya yakoreye mu kanama k’igihugu gashinzwe umutekano. Yanayoboye urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka (DGM) mu gihe cy’imyaka 12, nyuma ayobora urw’iperereza (ANR).
Ubwo Tshisekedi yajyaga ku butegetsi mu 2019, yagize Beya umujyanama we mu by’umutekano. Abasesengura politiki yo muri RDC bagaragaza ko yari nk’ikiraro gihuza uyu Mukuru w’Igihugu na Joseph Kabila wamubanjirije ku butegetsi.
Ubushinjacyaha ubwo bwatangiraga gukurikirana Beya, bwavugaga ko bufite ibimenyetso birimo amajwi ahamya ko yanenze Tshisekedi ku mugaragaro kandi ko akorana n’abarwanya ubutegetsi barimo abasirikare.
Kuva icyo gihe, abanyamategeko ba Beya bamaganye iki kirego, basobanura ko kidafite ishingiro.