Abaturage b’imirenge ya Shangi na Bushenge yo mu Karere ka Nyamasheke bavuga ko batewe impungenge no kuba itangira ry’amashuri rigiye kugera nta kirakorwa ku kiraro cya Nyagahembe gituma iyo imvura ari nyinshi abana basiba ishuri cyangwa bakarara aho bagiye kwiga.
Nyirahabimana Godeliève wo mu Murenge wa Shangi yabwiye IGIHE ko afite abana bane biga kuri GS. Mwito yo mu Murenge wa Bushenge aho bibasaba kwambuka ikiraro cya Nyagahembe.
Ati “Imbogamizi twebwe dufite, iyo uyu mugezi wuzuye, bitewe n’ikiraro kibi amazi arakubita akarenga hejuru abana bakabura uko bambuka, bakarara hakurya”.
Uyu mubyeyi na bagenzi be bavuga ko iyo imvura yaguye ubuyobozi bw’ishuri buhamagara ababyeyi bukababuza kohereza abanyeshuri mu kwirinda ko batwarwa n’umugezi wa Nyagahembe.
Ati “Turagira ngo mutuvuganire pe! Bakidukorere niba bitagenda gutyo turakurayo abana bicare hasi. Iyo imvura iguye abana bari ku ishuri mba nabuze amahoro”.
Muyoboke Jean Damascene yavuze ko iki kiraro kitarangirika cyari ingirakamaro kuri bo kuko abanyeshuri bakinyuraho bajya cyangwa bava kwiga.
Ati “Iyo imvura yaguye ntabwo bashobora kujya ku ishuri. Noneho n’imodokari zije gutwara umusaruro inyinshi zigwamo, ugasanga biduteje igihombo”.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamasheke, ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Muhayeyezu Joseph Désiré avuga ko muri aka Karere hari ibiraro bihuza imirenge bikeneye gukorwa kugira ngo habeho ubuhahirane.
Ati “N’icyo gihuza Shangi na Bushenge kirimo, icyo turi gukora, ni uko tuba tuziko bihari, turi gushakisha ingengo y’imari iturutse mu Karere cyangwa se no mu bafatanyabikorwa batandukanye. Ni ukureba mu ngengo y’imari ya 2026/2027 kugira ngo turebe ko icyo kiraro cyakwitabwaho kimwe n’ibindi dufite mu karere bishobora kuba bikeneye gukorwa”.
