Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGAAmerika yatanze icyizere cy’isinywa ry’amasezerano hagati ya RDC na AFC/M23

Amerika yatanze icyizere cy’isinywa ry’amasezerano hagati ya RDC na AFC/M23

Umujyanama wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bijyanye n’ubufatanye na Afurika, Massad Boulos yatangaje ko ibiganiro hagati ya RDC na AFC/M23 biri kuba bifashijwemo na Qatar nk’umuhuza biganisha ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro azatuma abatuye mu karere babaho neza.

 

Boulos abinyujije kuri X yavuze ko Amerika ishimishijwe n’uko ibiganiro hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na AFC/M23 bigikomeje.

Ati “Hashingiwe mahame yasinywe muri Nyakanga 2025 hagati ya RDC na M23, ibiganiro byo muri iki cyumweru ni intambwe ikomeye mu rugendo rugana ku masezerano y’amahoro azafasha abaturage bo mu karere kubaho mu mahoro nyuma y’imyaka myinshi y’intambara.”

Mbere y’uko impande zombi ziyemeza kongera kohereza intumwa mu biganiro i Doha ku wa 19 Kanama 2025, M23 yagiye igaragaza kenshi ko hari ingabo n’intwaro bikomeza gukwirakwizwa hafi y’ibice igenzura.

Hari kandi ibikorwa by’urugomo bikorwa n’imitwe nka Wazalendo ikorana na FARDC.

Boulos ati “Turongera gushimangira ubusabe bwacu bwo guhita bahagarika ibikorwa byo guhohoterwa rikorerwa abasivili, kandi bakagaragaza ibikorwa bifatika bigamije gushyigikira amahoro n’umutekano.”

AFC/M23 yagaragaje ko Leta ya RDC yanze gufungura abantu bayo 700 barimo abanyamuryango bayo n’abakekwaho kuba abanyamuryango bayo, ariko Leta yo yasubije ko izabafungura nyuma yo gusinya amasezerano y’amahoro.

Ibiganiro by’amahoro byari biteganyijwe gutangira ku wa 8 Kanama, n’amaserano yagombaga gusinywa bitarenze tariki ya 18 Kanama ariko byose ntibyabaye. Leta ya Qatar yagaragaje ko yamenye imbogamizi zabayeho ariko ko iri gukorana n’impande zombi kugira ngo zumvikane.

Nubwo AFC/M23 yemeye kohereza intumwa muri Qatar, yagaragaje ko ubutumwa buzijyana bufite umurongo butagomba kurenga. Ibi bica amarenga ko igitsimbaraye ku cyemezo cyo kujya mu biganiro by’amahoro mu gihe abantu bayo baba bamaze kurekurwa.

Leta ya Congo na yo yemeje ko intumwa zayo zagiye guharanira inyungu za Guverinoma yazohereje.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments